skol
fortebet

Musa Essenu yafashije Rayon Sports kwigaranzura Rutsiro FC iyizengereza cyane

Yanditswe: Thursday 17, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022,Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru 2021-22,yakomeje hasozwa umunsi wa 17 wayo,aho Rayon Sports itaherukaga kwitwara neza yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0 naho Police FC itsindwa na Espoir FC.
Umutoza mushya wa Rayon Sports,Jorge Paixão,yabonye amanota 3 ye ya mbere nyuma yo gutsinda Rutsiro FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Musa Essenu ku munota wa 18 ku mupira mwiza yahawe na Iranzi Jean Claude.
Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na (...)

Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na Mukura VS yiyunze n’abafana ibona amanota 3 biyifasha kwegera imbere ku rutonde rwa shampiyona.

Muri uyu mukino,Rayon Sports yashoboraga guhabwa penaliti ubwo rutahizamu wayo yagushwaga mu rubuga rw’amahina bikarangira umusifuzi abyirengagije.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa kane,Police FC yatsindiwe i Rusizi ibitego 2-0 na Espoir FC byatsinzwe na Eric Niyonsaba ku munota wa 35’ na Mbonyumwami Thaïba ku wa 59.

Mu mikino 8 ikipe ya Espoir FC yaherukaga kwakira Espoir FC kuva muri 2010), muri shampiyona,ntiyari yarabashije kuyitsinda n’umwe kuko banganyije 5 itsindwa 3 gusa uyu munsi yahagaritse ayo mateka irayitsinda.

Umukino ubanza muri iyi shampiyona, Espoir FC yatsindiye Police FC i Kigali ibitego 2-0.

Ndayishimiye Eric "Bakame" umunyezamu wa Police FC yavunikiye i Rusizi ubwo batsindwaga igitego cya kabiri na Espoir FC muri uyu mukino.

Umunsi wa 17 wa Shampiyona usize, hagati ya APR FC ya mbere na Kiyovu Sports ya 2 hasigayemo amanota 2 kuko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ifite amanota 37.

Gicumbi FC na Gorilla FC nizo ziri ku myanya 2 ya nyuma.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze:

Rayon Sports 1-0 Rutsiro
Espoir FC 2-0 Police FC
Etincelles 0-0 Bugesera FC

Urutonde rw’agateganyo:

1.APR FC 37 Pts
2.Kiyovu Sports 35 Pts
3.Mukura VS 29 Pts
4. Rayon Sports 29 Pts
5. AS Kigali 27 Pts
6. Musanze FC 27pts
7. Police FC 26pts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa