Amakipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru akina Icyiciro cya Mbere yatangiye kwiyubaka aho Ikipe ya Musanze FC yasinyishije Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mukuru naho Gicumbi FC ikazatozwa na Bisengimana Justin.
Mu gihe umwaka w’imikino wa 2025/26 uzatangira mu kwezi gutaha, amakipe akina Icyiciro cya mbere mu Rwanda akomeje kwiyubaka.
Musanze FC iheruka guhindura ubuyobozi, yahereye ku gushyiraho umutoza mushya aho ku wa Kabiri yasinyishije Ruremesha Emmanuel watozaga Ikipe ya Muhazi United.
Ni ku nshuro ya kabiri Ruremesha agiye gutoza Musanze FC yabayemo mu mwaka w’imikino wa 2018/19, ariko akaba yarayisohotsemo ahagaritswe kubera umusaruro muke.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko nubwo Musanze FC yasinyishije uyu mutoza mushya, itararangizanya na Habimana Sosthène wari usanzwe ayitoza ndetse agifite amasezerano y’umwaka.
Uretse Musanze FC, na Gicumbi FC yamaze kubona umutoza mushya aho akazi kahawe Bisengimana Justin uheruka kuva muri Police FC aho yari yungirije Mashami Vincent.
Bisengimana watoje amakipe arimo Bugesera FC, Rutsiro FC na Espoir FC, yasabwe gufasha iyi kipe kuguma mu Cyiciro cya Mbere igiye kongera gukina mu mwaka w’imikino wa 2025/26 nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Icyiciro cya Kabiri.
Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangira ku wa 15 Kanama 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *