skol
Kigali

Mukura VS yikuye mu rwobo rwo kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 June 2021

Ikipe ya Mukura VS yari imaze iminsi iri mu mazi abira ndetse bishoboka ko yamanuka mu cyiciro cya kabiri,yirwanyeho itsinda Gorilla FC igitego ku munsi ubanziriza uwa nyuma.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye imikino ibanziriza iya nyuma yo kurwanira kuguma mu cyiciro cya mbere aho Mukura VS yari mu mazi abira yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe na William Opoku ndetse ihita inayisunikira mu murongo utukura.

Mukura VS yarokotse kuko ku munsi wa nyuma izahura na AS Muhanga yamaze kumanuka mu gihe Gorilla isabwa gutsinda byanze bikunze Sunrise FC.

Mu wundi mukino,Musanze yatsinzwe ibitego 5-1 na Sunrise FC mu mukino yakozemo udushya twinshi.

Musanze yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere yabanje mu izamu umuzamu wa 3,atsindwa ibitego 3 mu minota 30,ishyiramo Ndoli Jean Claude waje guhabwa ikarita itukura, habura undi muzamu ujyamo.

Rutahizamu Onesme Twizerimana niwe witabajwe ajya mu izamu ariko byarangiye banyagiwe.Umunsi wa nyuma ku makipe arwanira kutajya mu cyiciro cya kabiri uzakinwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.

Uko imikino yagenze:

Gorilla FC 0-1 Mukura VS
AS Muhanga 0-4 Gasogi United
Kiyovu Sports 1-0 Etincelles FC
Sunrise 5-1 Musanze FC

Uko urutonde ruhagaze:

1. Kiyovu Sports 13 Pts
2. Musanze FC 12 Pts
3. Sunrise 9 Pts (+7Goals)
4. Gasogi 9 Pts (+5 Goals)
5. Etincelles 9 Pts (+3 Goals)
6. Mukura VS 8 Pts
7. Gorilla 7 Pts
8. Muhanga 0 Pt

Uko umunsi wa nyuma uzakinwa:

Mukura VS vs AS Muhanga
Etincelles vs Musanze
Gasogi vs Kiyovu
Gorilla vs Sunrise

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Aubameyang amerewe nabi n’abafana ba Arsenal kubera ibyo aheruka...

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yateye umujinya...
4 December 2021 0

"Reka dukomeze tuzamure iyi mibare duce agahigo kose gashoboka" -Cristiano...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yaraye akoze agahigo ko...
3 December 2021 0

Se wa Lionel Messi yasubije abarimo Cristiano Ronaldo bibasiye umuhungu...

Se wa Lionel Messi, Jorge, yafashe icyemezo cyo gusubiza abibasiye uyu...
3 December 2021 0

APR FC yerekeje muri Maroc iri kumwe na kapiteni wayo Tuyisenge

APR FC irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, yerekeza muri Maroc gukina...
3 December 2021 0

Umutoza yishimiye igitego cyo ku munota wa nyuma bimuviramo...

Ku munsi w’ejo, umupira w’amaguru wa Misiri watakaje umunyabigwi witwa Adham...
3 December 2021 0

Lionel Messi yasabwe gusenya Hoteli ye nziza cyane [AMAFOTO]

Iki cyumweru,kizigenza Lionel Messi ari kuvugwa cyane kubera kwegukana...
3 December 2021 0