skol

Mushiki w’umutoza wa Real Madrid yatangaje ukuntu umukunzi we yamupfiriye mu biganza bari gutera akabariro [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Umugore witwa Liz Solari w’imyaka 35 uvukana n’umutoza w’agateganyo wa Real Madrid,Santiago Solari,amaze igihe afite agahinda kenshi aterwa n’umukunzi we wamuguye mu biganza ubwo barimo batera akabariro.

Liz Solari usanzwe ari umukinnyi wa filimi w’icyamamare muri Argentina,yakoranye imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we witwa Leonardo Verhagen bari bahuje umwuga wo gukina filimi,bimuviramo gupfa nyuma y’iminota mike barangije gutera akabariro.

Uyu musore Leonardo Verhagen yafashwe n’umutima nyuma yo gutera akabariro n’uyu mukobwa mu mwaka wa 2010, niko guhita apfira mu biganza bya Liz.

Nkuko ibinyamakuru byabitangaje,aba bombi bari bararanye bari gukora imibonano mpuzabitsina,uyu musore arwara umutima ntibyamuhira yitaba Imana.

Uyu mugore yabwiye ibinyamakuru ko mbere y’uko uyu musore apfa,babanje kunywa inzoga ndetse barabyina nyuma batera akabariro,uyu musore amugwa mu biganza ubwo bari barangije.

Yagize ati “Twagiye mu rugo dusangira icyo kunywa,tubyinana umuziki.Turangije dukora imibonano mpuzabitsina.Turangije yatangiye kubura umwuka,ahita agwa hasi.Byarambabaje kuba yaramfiriye mu maboko.”

Liz yatangiye kumenyekana muri Argetina ubwo yari umunyamideli,akorana n’inganda zikomeye z’imyenda ndetse yamamazaga imyenda y’imbere aho yimukiye mu gukina filimi zo kuri TV n’izisanzwe.

Santiago Solari uri gutoza Real Madrid yayikiniye mu mwaka wa 2000 kugeza 2005 mbere yo kwerekeza muri Inter Milan aho yayifashije kwegukana UEFA Champions League 2002 ari kumwe na Zinedine Zidane, Roberto Carlos, Luis Figo.
Uyu mugore afite undi mukunzi ndetse kuri ubu ahangayikishijwe no gukomeza kubaka izina muri sinema aho afite urubuga yise "Journey with Liz".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa