skol
fortebet

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yateye impungenge abakunzi ba Manchester United

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yakunze [likes] ubutumwa bwo kuri Instagram buhamagarira musaza we kuva muri Manchester United muri iyi mpeshyi.
Uyu munyabigwi w’imyaka 37 ntabwo yahiriwe no kugaruka muri Man Utd kuko iyi kipe yamutengushye.
Ku rwego rw’umuntu ku giti cye, ibitego 24 Ronaldo yatsindiye United mu marushanwa yose muri uyu mwaka ni byinshi ariko ntacyo byafashije iyi kipe kuko yananiwe kurangiza mu makipe 4 ya mbere.
United yananiwe gukina nk’ikipe, byatumye imyaka igiye kugera (...)

Sponsored Ad

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yakunze [likes] ubutumwa bwo kuri Instagram buhamagarira musaza we kuva muri Manchester United muri iyi mpeshyi.

Uyu munyabigwi w’imyaka 37 ntabwo yahiriwe no kugaruka muri Man Utd kuko iyi kipe yamutengushye.

Ku rwego rw’umuntu ku giti cye, ibitego 24 Ronaldo yatsindiye United mu marushanwa yose muri uyu mwaka ni byinshi ariko ntacyo byafashije iyi kipe kuko yananiwe kurangiza mu makipe 4 ya mbere.

United yananiwe gukina nk’ikipe, byatumye imyaka igiye kugera kuri 5 nta gikombe icyo aricyo cyose itwaye.

United ntizakina Champions League mu mwaka w’imikino utaha gusa ishobora kwerekeza muri Europa League ihanganiye na West Ham.

Ku byerekeye ejo hazaza ha Ronaldo muri United, benshi baribaza niba azayigumamo itazakina Champions League gusa abarimo mushiki we Katia ntabwo bifuza ko yayigumamo nkuko yabigaragaje kuri Instagram.

Uyu mugore yakunze inyandiko yo kuri Instagram isaba Ronaldo kuva muri United kuko afite ibikombe byinshi byo gutwara ahandi.

Ubutumwa Katia yakunzwe bugira buti: "Birababaje cyane kubona Cristiano Ronaldo ari muri ibi bihe hamwe n’iyi kipe ya Manchester United.

Ubu nta mwanya dufite muri Champions League.

"Cristiano ntabwo agomba guhagarara [kuguma] nk’ikimenyetso cy’urukundo akunda iyi kipe,igihamya gikomeye cyabyo ni uko yagarutse muri Manchester United kandi yarifuzwaga na Manchester City, ikipe ikomeye, umutoza ndetse n’amateka ya vuba.

Cristiano agomba gutekereza kuri Cristiano ubu.

Manchester United izakomeza kubaho indi myaka igihumbi.

"Cristiano, ufite indi myaka 4, imyaka itanu yo gukina.

"Shakisha ikipe nziza ubu kuko uyikwiye kandi kubera ko ugifite ibikombe byinshi mu mupira wamaguru [ibikombe] byo gutsindira."

N’ubwo abafana basabye Ronaldo kuva muri United agakurikirana ibikombe, Ronaldo yiteguye kuguma muri iyi kipe igihe umutoza Erik Ten Hag amushaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa