Mushiki wa Cristiano Ronaldo yatutse bikomeye abafana ba Portugal
Yanditswe: Thursday 29, Sep 2022
Mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Katia Aveiro,yatutse abafana b’ikipe y’igihugu cya Portugal bibasiye musaza we nyuma yo kurakazwa n’uko yitwaye nabi mu mukino batsinzwemo na Espagne igitego 1-0 muri UEFA Nations League.
Gutsindwa uwo mukino byatumye Portugal itakaza umwanya wa mbere mu itsinda G2 mu irushanwa Nations League Group wegukanwa na Espagne yinjiye mu makipe 4 ya nyuma.
Abafana bihutiye kunenga Ronaldo nyuma y’umukino bamwe bibaza niba akwiriye guhamagarwa.
Ariko Katia (…)

Ariko Katia yanenze aya magambo yo kwibasira musaza we,maze ashinja abafana kuba abagome no kudashima hanyuma anavuga ko Ronaldo akwiriye gushyigikirwa kuko akiri "umukinnyi mwiza ku isi".
Yanditse kuri Instagram ati: "Afite umuryango we n’abamukunda bari iruhande rwe. Bazahora iruhande rwe, uko byagenda kose.
Ariko ibihe turimo ntibintangaje na gato. Abanya Portugal bacira amacandwe ku isahani bariraho [kuva], byahoze ari ko bimeze."
Niyo mpamvu iyo umuntu avuye mu ivu agahindura imitekerereze, bibababaza… Ndi hamwe nawe, mwami wanjye. Tuza."
Uyu mugore yakomeje atuka aba bafana ibitutsi bikomeye ko nta mutima bagira,ari indashima,n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *