skol
fortebet

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yibasiye bikomeye Perezida wa Real Madrid

Yanditswe: Saturday 13, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mushiki wa Cristiano Ronaldo, Katia Aveiro yibasiye perezida wa Real Madrid, Florentino Perez nyuma yo kuvuga ko atakongera gusinyisha uyu rutahizamu wa Manchester United kubera imyaka ye.
Umuyobozi wa Madrid yabajijwe n’umufana niba iyi kipe yakongera gusinyisha Ronaldo, wayitsinze ibitego bisaga 450, amusubiza ati: ’indi nshuro? Afite imyaka 38! ’
Mushiki wa Ronaldo yafashe aya magambo nk’agasuzuguro k’uri uyu mukinnyi wa Manchester United maze yibasira Perez arengera umuvandimwe we. (...)

Sponsored Ad

Mushiki wa Cristiano Ronaldo, Katia Aveiro yibasiye perezida wa Real Madrid, Florentino Perez nyuma yo kuvuga ko atakongera gusinyisha uyu rutahizamu wa Manchester United kubera imyaka ye.

Umuyobozi wa Madrid yabajijwe n’umufana niba iyi kipe yakongera gusinyisha Ronaldo, wayitsinze ibitego bisaga 450, amusubiza ati: ’indi nshuro? Afite imyaka 38! ’
Mushiki wa Ronaldo yafashe aya magambo nk’agasuzuguro k’uri uyu mukinnyi wa Manchester United maze yibasira Perez arengera umuvandimwe we.

Abinyujije kuri Instagram, Katia Aveiro yagize ati: ’Afite imyaka 38 ariko ashobora gusimbuka metero ebyiri z’uburebure mu kirere akagumayo iminota itatu kandi umubiri we ntabwo ubyibushye.Iyubahe,wa musaza we ufite imyaka 75."

Ronaldo, ufite imyaka 37, yagerageje gusohoka muri United muri iyi mpeshyi, ariko abura ikipe ikomeye I Burayi imwifuza,kuko yifuza cyane gukina Champions League.

Yabuze mu ruzinduko rw’ikipe rwo gutegura umwaka w’imikino kubera ’impamvu z’umuryango we’.

Bamwe mu bafana berekeje kuri Twitter bavuga ko iyi nyandiko ya Aveiro ari "impimbano" ariko ibitangazamakuru byinshi byayikoresheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa