skol
fortebet

Mutabazi Yves washimishije Abanyarwanda muri Volleyball yaburiwe irengero

Yanditswe: Sunday 23, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yari asanzwe akinira ikipe ya Al Jazira SC.

Sponsored Ad

Amakuru y’uko uyu musore yaburiwe irengero yatangiye gucicikana kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama, gusa umuryango we wo uvuga ko amaze icyumweru kirenga yaraburiwe Irengero.

Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyi nkuru cyabonye ni uko iki kibazo cyanamaze gushyikirizwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ambasade yatangaje ko "yamenye amakuru y’uko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yaba yaburiwe irengero muri UAE, ndetse yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha."

Yakomeje igira iti "Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha".

Mutabazi Yves aburiwe irengero mu gihe yari amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwerekana ko ashobora kuba atamerewe neza.

Urugero ni nk’ubwo yanditse kuri ‘Instagram’ mu cyumweru gishize agaragaza ko akeneye umuntu wamufasha gutaha.

Ubu butumwa bwaje bukurikira ubundi yari yanditse asaba Perezida wa Repubulika kumufasha gutaha.

Mutabazi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21.

Uyu musore w’imyaka 27 yanyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.

Mu Ugushyingo umwaka ushize yari yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa