skol
fortebet

Mutokambali yahishuye isura iri mu ikipe y’igihugu nyuma y’imikino ya gicuti

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball iri mu mikino nyafurika “Afrobasket” aratangaza ko iyi kipe imeze neza nyuma y’imikino ya gicuti 3 yakiniye mu mugi wa Sousse yo muri Tuniziya aho izatangira imikino ya Afrobasket ku munsi w’ejo taliki ya 08 Nzeri 2017.
Uyu mutoza yavuze ko ashimishijwe ni uko abakinnyi bahagaze ndetse ni ubushake bagaragaje muri iyi mikino ndetse yemeza ko ikipe ye izitwara neza.
Yagize ati “Twagize umwiherero mwiza hano I Sousse kuko wadufashije gufasha (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball iri mu mikino nyafurika “Afrobasket” aratangaza ko iyi kipe imeze neza nyuma y’imikino ya gicuti 3 yakiniye mu mugi wa Sousse yo muri Tuniziya aho izatangira imikino ya Afrobasket ku munsi w’ejo taliki ya 08 Nzeri 2017.

Uyu mutoza yavuze ko ashimishijwe ni uko abakinnyi bahagaze ndetse ni ubushake bagaragaje muri iyi mikino ndetse yemeza ko ikipe ye izitwara neza.

Yagize ati “Twagize umwiherero mwiza hano I Sousse kuko wadufashije gufasha abakinnyi bakuze ndetse n’abakiri bato bahamagawe bwa mbere guhuza umukino,ibi biradufasha kwinjira muri Afrobasket tumeze neza.”

U Rwanda rwakinnye imikino 3 aho uwa mbere rwatsinzwe na Central Africa Republic amanota 73-48,uwa kabiri iwutsindwa na Mali ku kinyuranyo cy’inota rimwe (68 kuri 67),mu gihe umukino wa gatatu yawutsinze ikipe yo muri Tuniziya yitwa Union Sportive Monasterienne (USM) amanota 85-66.

U Rwanda ruzatangira imikino ya Afrobasket rukina na Guinea Equatorial ku munsi w’ejo taliki ya 08 Nzeri 2017 umukino uzabera kuri stade Omnisport y’I Rades.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa