skol
fortebet

"Mutware ibikombe byose ibindi mubitubaze"- Lt Gen Mubarakh Muganga abwira APR FC

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe mu myitozo yo kwitegura umukino wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi agira ubutumwa agenera abakinnyi aho yabibukije ko bagomba kwegukana ibikombe byose biri gukinirwa kuri ubu.
Yagize ati " Urugamba rugeze ahakomeye namwe muri kubibona ko dufite imikino imeze nka finali kuri twe kandi iyo mikino yose iregeranye, rero iyo mikino yose niyo igomba kugena uko umwaka wacu wagenze haba kuri (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe mu myitozo yo kwitegura umukino wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi agira ubutumwa agenera abakinnyi aho yabibukije ko bagomba kwegukana ibikombe byose biri gukinirwa kuri ubu.

Yagize ati " Urugamba rugeze ahakomeye namwe muri kubibona ko dufite imikino imeze nka finali kuri twe kandi iyo mikino yose iregeranye, rero iyo mikino yose niyo igomba kugena uko umwaka wacu wagenze haba kuri Shampiyona ndetse n’igikombe cy’ Amahoro.

Ndizera ko ibyatambutse byatambutse, imitima twese tuyerekeje kuri iyi mikino isigaye, muri abakinnyi beza kandi bafite intego mu buzima, muri bakuru muzi icyo tubakeneyeho nibi bikombe bibiri kandi kubyegukana birashoboka cyane. Ni mubyegukane natwe nk’ ubuyobozi icyo tubagomba kirazwi nkuko bisanzwe muzatubaze kuko turi hano ku bwanyu."

Yakomeje agira abakinnyi inama yo gukomeza ubwirinzi mu mpande zose kucyabahungabanya.

Yagize ati "Iyo urugamba rwo gutwara ibikombe rugeze aha, bisaba kwitwararika cyane mukirinda bamwe babajyana mu bitari ngombwa ahubwo umutima ukerekeza hamwe.

Ku gikombe urasohoka gato bakagusamira hejuru, aho rero uba utaye umurongo wari wihaye wo kwegukana ibyo bikombe, kandi mwegukanye ibi bikombe bibiri n’ amateka muzaba mwanditse hano muri APR FC .Uzavugwa ko iyi kipe wayikoreyemo amateka. Ayo mateka rero turebe uburyo tuyandika tubyegukana."

APR FC igomba guhura na Espoir FC muri iyi weekend hanyuma kuwa 11 Gicurasi igahura na Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.Uwo kwishyura uzaba kuwa 18 Gicurasi uyu mwaka.

Muri shampiyona,kuwa 14 Gixurasi 2022 izahura na Kiyovu Sports,bivuze ko mu cyumweru kimwe izakina imikino 3 ikomeye cyane.

Shampiyona irabura imikino igera kuri itanu kugira ngo irangire aho APR F.C iyoboye urutonde by’agateganyo,irusha Kiyovu amanota 2 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa