skol
fortebet

Muvunyi Paul yasuye abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo ya nyuma yo kwitegura Enyimba [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports Muvunyi Paul yasuye ikipe mu myitozo ya nyuma yo kwitegura Enyimba yabaye ku munsi w’ejo kuri stade ya Kigali aho yifurije intsinzi abakinnyi ndetse abasaba gukomeza kwitwara neza mu mikino ya CAF.

Sponsored Ad

Mu myitozo yo ku munsi w’ejo tariki ya 14 Nzeli 2018, umutoza Robertinho wa Rayon Sports yibanze cyane kuri tekinike yo kwigisha abakinnyi uburyo bashobora gutindana umupira hagati mu kibuga bashaka uburyo baza gucomoka bashaka igitego (Ball Possession in the midfield of Play).

Imyitozo irangiye, abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bari barangajwe imbere na Muvunyi Paul, bamanutse mu kibuga baganiriza abakinnyi babemerera ko agahimbazamusyi kose babarimo bararara bagahawe ndetse ko mu gihe bazaba batsinze uyu mukino bazabona n’ibindi bishimishije kurushaho.

Muvunyi yibukije abakinnyi ko uretse kuba bari guharanira Ishema rya Rayon Sports ariko ngo bari no guharanira iry’igihugu muri rusange ndetse n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange. Yababwiye ko igihe baramuka bakuyemo Enyimba, Ubuyobozi bwa Rayon Sports buzabagenera agahimbazamusyi ngo baramenyeshwa kuri uyu wa Gatandatu.

Manzi Thierry utazakina uyu mukino kubera ibihano bya CAF arimo yabwiye abanyamakuru ko abayobozi b’ikipe babasabye kwitwara neza muri uyu mukino bazahuramo na Enyimba ku Cyumweru kandi nabo babemereye kuzitanga ijana ku ijana.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko abayobozi baza mbere y’umukino kugira ngo tubashe kuganira kandi ngira ngo ibyo twari ducyeneye byose bamaze kubikubita hasi. Ibyo dufite byose turabibacyesha kandi n’ibyo twasabye baraza kubikora vuba. Badusabye intsinzi kandi natwe twayibijeje”.

Yannick Mukunzi wahagaritswe na CAF na Manzi Thierry nibo bakinnyi batemerewe gukina umukino ubanza mu gihe Christ Mbondi,Ndayisenga Kassim na Niyonzima Olivier Sefu nawe utarakinnye na Yanga bazifashishwa kuri uyu mukino wo ku Cyumweru.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Prosper Donkor, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, na Bimenyimana Bon Fils Caleb.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa