skol

Muvunyi Paul yatangaje byinshi ku byerekeye abakinnyi ba Rayon Sports bari kuyivamo

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul yatangaje ko bamwe mu bakinnyi barangije amasezerano muri iyi kipe bashobora kugenda bose gusa bari kuvugana n’abakinnyi benshi bagomba kuza kubasimbura aho bamwe bamaze kumvikana n’ubuyobozi.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo Usengimana Faustin werekeje muri Qatar mu ikipe tutaramenya izina,kapiteni Kwizera Pierrot, Mutsinzi Ange Jimmy, Muhire Kevin na Manishimwe Djabel bose bashobora gusohoka muri Rayon Sports,byatumye Muvunyi abwira abafana ko nabo baticaye bari gushakisha abakinnyi bashya ndetse mu minsi iri imbere bazabatangaza.

Muvunyi yavuze ko Rayon Sports izatakaza abakinnyi benshi ariko nayo izazana abandi

Yagize ” Nibyo koko hari abakinnyi barangije amasezerano batarayongera gusa natwe turi kuvugana n’abakinnyi bandi bo kubasimbura kandi ibiganiro byararangiye kuri bamwe,tuzabatangaza mu minsi iri imbere.Ikibazo tuzahura nacyo ni uko abakinnyi twamaze gusinyisha batemerewe gukina igikombe cy’Amahoro gusa bazadufasha mu mikino isigaye ya CAF Confederations Cup.”

Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo ikibazo cy’ubukungu aho bamwe mu bakinnyi bamaze igihe badahembwa ndetse itinda gusinyisha abakinnyi bashya no kuganiriza abarangije amasezerano.

Bamwe mu bakinnyi bivugwa ko bamaze kumvikana na Rayon Sports ni Abarundi 2 barimo Rachid Leo wari usanzwe ari kapiteni wa LLB ndetse bivugwa ko Rayon Sports ikiri mu biganiro na Hakizimana Mirafa.

Ibitekerezo

  • badusinyishirize rutahizamu. banaganirize djaber maze abandi nibashaka bagende kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa