Muzabona ikipe itandukanye n’iyo muheruka- Stephen Constantine ku Mavubi
Yanditswe: Monday 16, Mar 2026
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagurub mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko yizeye impinduka mu Mavubi mu gihe Stephen Constantine azaba ayatoza, na we akemeza ko ari igisubizo cy’ibibazo biri mu Ikipe y’Igihugu.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cya mbere kibayeho nyuma y’uko uyu Mwongereza yemejwe nk’Umutoza w’Amavubi.
Shema Fabrice yavuze ko abatoza 688 ari bo basabye akazi ko gutoza Ikipe y’igihugu, ariko bakaba baragombaga gusigarana 20 ba nyuma.
Mu byashingiweho harimo kuba umutoza yaba yarigeze kujyana ikipe mu Gikombe cya Afurika, kuba hari ikipe yahaye umwanya mwiza, kuba yiteguye gutangira akazi no kuba yakwakira ibijyanye n’ubushobozi bwa FERWAFA.
Abatoza 20 ni bo bakoze ikizamini cya “interview”, hasigara batanu na bo bavuyemo batatu, kugeza hasigaye umwe ari we Stephane Constantine wahawe amasezerano y’imyaka ibiri.
Shema yagize ati “Ndibaza ko yishimiye kuba ari hano uyu munsi. Tuganira ataraza, yarambwiye ngo nasize akazi kamwe katarangiye, ndashaka kukarangiza.”
Ubwo yavugishaga itangazamakuru, Constantine yavuze ko anejejwe no kongera gutoza Amavubi, ati “Ndacyafite akazi ntasoje. Nishimiye kugaruka hano.”
Abajijwe ku kuba ikipe y’Igihugu imaze iminsi yitwara nabi, mu cyizere cyinshi yavuze ko azanye ibisubizo by’ibibazo bihari kandi azi ibikenewe.
Ati “Nzabikemura. Ndabizi ko bitoroshye, nzi ko hari ibyo tugomba gukora. Nzi ko icya mbere abakinnyi bakeneye imbaraga zo gukora cyane, kandi bagakorera igihugu. Icyubahiro cya mbere umukinnyi agira ni uguhagararira igihugu cye. Ntituzemera kumanika amaboko, ni uguhatana mpaka.”
“Impinduka zizakorwa nubwo zitoroshye, ntabwo navuga ngo ni munsi umwe, imikino ibiri cyangwa ibindi, ariko kuva ku munsi wa mbere muzabona ikipe itandukanye n’iyo muheruka kubona, ibyo nabibizeza.”
Si ubwa mbere Umwongereza Stephen Constantine w’imyaka 63 agiye gutoza Amavubi, kuko ubwo ayaherukamo hagati ya 2014 na 2015, arusiga ku mwanya wa 68.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *