skol
fortebet

"Muze guperereza neza muzasanga afite status y’ubuhunzi"-KNC avuga ku Murusiya Kiyovu yaguze

Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka "KNC" yatangaje ko Umurusiya wasinyiye Kiyovu Sports ashobora kuba atari umukinnyi ahubwo ari impunzi iturutse muri Ukraine.
Uyu mugabo wibasiye Kiyovu Sports mu mwaka ushize muri shampiyona akamutsinda inshuro 2 zose,yavuze ko shampiyona y’uyu mwaka baje gutwara igikombe kuko bazanye abakinnyi bazazana uburinganire.
Yabwiye Radio Rwanda ati "Mwabonaga Gasogi United yatsindaga hanyuma ikagenda ikabura,ubu n’ugutsinda tugatwara (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka "KNC" yatangaje ko Umurusiya wasinyiye Kiyovu Sports ashobora kuba atari umukinnyi ahubwo ari impunzi iturutse muri Ukraine.

Uyu mugabo wibasiye Kiyovu Sports mu mwaka ushize muri shampiyona akamutsinda inshuro 2 zose,yavuze ko shampiyona y’uyu mwaka baje gutwara igikombe kuko bazanye abakinnyi bazazana uburinganire.

Yabwiye Radio Rwanda ati "Mwabonaga Gasogi United yatsindaga hanyuma ikagenda ikabura,ubu n’ugutsinda tugatwara igikombe.Ndababwiza ukuri ko umutoza wa mbere mu Rwanda ari Ahmed Adel [wa Gasogi United]."

KNC yakomeje avuga ko Umukino we wa mbere wa shampiyona na Mukura VS azayitsinda akayambura izina rya Victory na Loisirs ndetse ko abazareba uyu mukino bazaryoherwa n’abahanzi,aba DJ n’ababyinnyi azamanura I Huye.

Abajijwe ku mukinnyi w’Umurusiya Kiyovu Sports yaguze,KNC yagize ati "Bariya bavandimwe bari hariya I Donetsk.Muze guperereza neza murasanga afite status y’ubuhunzi."

KNC yateguje abafana kubona Gasogi United yihagazeho cyane ko yiyubatse mu kugura abakinnyi ndetse no kuzana abatoza bashya.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo umwaka w’imikino wa 2022-23 iratangira uyu munsi hakinwa umunsi wa mbere.

Gahunda y’umunsi wa mbere wa shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022

AS Kigali vs Etincelles
APR FC vs Musanze FC
Sunrise FC vs Police FC
Espoir FC vs Marines

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022

Rwamagana City vs Gorilla FC Rayon Sports vs Rutsiro
Gasogi United vs Mukura VS
Bugesera FC vs Kiyovu Sports

Ibitekerezo

  • Gasogi izatsindwa na Mukura n’ubwo imaze iminsi yayamira.Muzaze mwihere ijisho umukino kuko harimo ibyishimo kuko harimo abahanzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa