skol
fortebet

Mvukiyehe Juvenal yasubije General uheruka kumwirukana muri Kiyovu Sports

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 04, Oct 2023

Mvukiyehe Juvenal yasubije General uheruka kumwirukana muri Kiyovu Sports

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Board ya Kiyovu Sports Company Ltd, Bwana Juvenal MVUKIYEHE, yasubije Bwana Ndorimana Jean François Regis, Perezida wa KIYOVU Sports Association,uheruka kumwirukana mu ikipe.

Mu ibaruwa yanditse kuri uyu wa 03 Ukwakira,Bwana Mvukiyehe yibukije ubuyobozi bwa Association ko buri gukora amakosa ndetse abubwira icyo bugomba gukora.

Kuwa 26 Nzeri,nibwo Ubuyobozi bw’umuryango wa Kiyovu Sports, bwatangaje ko ibikorwa bya Siporo byose byakuwe mu maboko ya Kiyovu Sports Company Limited yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abagize Komite Nyobozi bose ya Kiyovu Sports Association, bavuze ko byagaragaye ko Kiyovu Sports Company Ltd yacunze nabi ikipe kuko hari abakinnyi bareze umuryango ndetse bikayiviramo kwishyura amafaranga menshi kubera amakosa yakozwe.

Bakomeje bavuga ko kugeza ubu hari abakozi b’ikipe bafitiwe ibirarane by’imishahara, kandi nyamara bafitanye amasezerano y’akazi ahoraho. Ibi bisobanuye ko Company itagishoboye gucunga gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Basoje bagira bati “Imicungire n’ibikorwa bya Sports byose bya Kiyovu Sports bivanwe muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by’agateganyo muri Kiyovu Sports Association.”

Bwana Mvukiyehe akimara kubona iyi baruwa,yatinze kuyisubiza ariko ku munsi w’ejo abwira umuyobozi wa Kiyovu Sports Association,Ndorimana Francois Regis ko ari gukora amakosa bityo akwiye kwegera abanyamategeko bazi uko kompanyi [company]zikora bakamugira inama.

Yagize ati "Tunejejwe no kubandikira tubamenyesha ko ibyo musaba ntibyumvikana kuko byakagombye kuba byemejwe n’abandi banyamigabane bagize Kiyovu Sports Sports company ltd kugira ngo byemezwe cyane ko atari umunyamigabane umwe.

Yagize ati, “ Bityo rero turagusaba ko wasaba ko hatumizwa inama idasanzwe y’abanyamigabane bose,kugira ngo ubagezeho icyifuzo cyawe ndetse no kwegera abanyamategeko bafite ubumenyi buhagije mu bya company kugira ngo murusheho gusobanukirwa uko company zikora bityo bitume mudakomeza gukora amakosa.”

Uko niko yasoje ibaruwa hategerejwe ibizakurikira kuri uyu mwuka mubi uri gututumba muri aba bayobozi ba Kiyovu Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa