Umukinnyi wo hagati,Emmanuel Mvuyekure "MANU" wa Rayon Sports arasaba imbabazi ku bw’ikosa rikomeye yakoze akubita umupira (Ballon) umusifuzi Ishimwe Claude "CUCURI" ubwo yari amaze kumwereka ikarita y’umuhondo bikamuviramo guhabwa ikarita itukura.
Ku munota wa 64 nibwo uyu mukinnyi yahawe ikarita itukura nyuma yo kugwa hasi agafata umupira avuga ko yakorewe ikosa byamuviriyemo ikarita y’umuhondo hanyuma agihanganira umupira n’umukinnyi wa Etoile de l’Est awujugunya atarebye awutera uyu musifuzi mu gatuza.
Uyu musifuzi yahise azamura ikarita itukura arayimwereka,icyakora uyu mukinnyi yasaga n’ushaka kumusaba imbabazi.
Mu butumwa yanyuije kuri Instagram,Emmanuel Mvuyekure, yiseguye kuri aya makosa yakoze, avuga ko ari na yo karita y’umutuku ya mbere ahawe kuva yatangira gukina ruhago [ntibizwi niba ari ukuri] ndetse ko byamubabaje.
Yagize ati: “Ntabwo ari byo nari ngambiriye gukubita umupira umusifuzi. Mbere na mbere ndasaba imbabazi Cucuri, ndakubaha cyane ndetse ndisegura ku bafana ba Rayon Sports n’abakinnyi bagenzi banjye na FERWAFA.”
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kunengwa kubera imyitwarire y’abakinnyi bayo, kuko uyu akurikiye Charles Bbaale na Heritier Luvumbu bazibonye kuri Marines banganyije 2-2.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *