skol
fortebet

Mwanafunzi yatangaje ikintu cy’ingenzi azahita akora naramuka atorewe kuyobora FERWAFA

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2017

Sponsored Ad

Mwanafunzi Albert wifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA yatangaje ko ikintu cya mbere yahita akora aramutse atorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ari ukuzamura umupira w’abana ndetse agafasha abana b’abanyarwanda bamwe kujya kwiga umupira mu mashuli y’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu cyumweru gishize aho yavuze ko nubwo kuzamura abakiri bato ari indirimbo yaririmbwe n’abayobozi ba (...)

Sponsored Ad

Mwanafunzi Albert wifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA yatangaje ko ikintu cya mbere yahita akora aramutse atorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ari ukuzamura umupira w’abana ndetse agafasha abana b’abanyarwanda bamwe kujya kwiga umupira mu mashuli y’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu cyumweru gishize aho yavuze ko nubwo kuzamura abakiri bato ari indirimbo yaririmbwe n’abayobozi ba FERWAFA benshi ariko bikarangira icyizere kiraje amasinde,we yijeje abanyarwanda ko amafaranga FERWAFA ibona ahagaije ku buryo yakoreshwa mu gufasha abana b’abanyarwanda kwiga umupira w’amaguru haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Yagize ati “Ikintu dushaka kugira umwihariko turamutse tugiriwe icyizere n’iterambere ry’umupira w’abana aho twifuza kuzashyiramo ubushobozi buhagije kugira ngo bishoboke.Ikipe zacu zirirya zikimara niyo mpamvu dushaka guhera mu makipe aho dushaka ko buri kipe izagira ibyiciro bitandukanye.Niba ikipe ifite abakinnyi bakuru bakina igomba kugira abari munsi y’imyaka 17,15 na 13 kuko buriya abana ntibasaba ibintu byinshi uramutse ufashe amakipe ukayaha ibikoresho byibanze kugira ngo bashobore gukina nta kabuza byashoboka.Turifuza ko amarushanwa yabo yajya abera mu ma zone y’aho batuye bitabasabye kujya kure ku buryo mu gihugu hose tuhagera tuzi ko abana barimo barakina muri ibyo byiciro.Turifuza ko buri ntara yagira centre d’excellence ifite abatoza bafite ubumenyi bityo tuzajye tuvanamo abana bafite impano ku buryo federasiyo izajya itoranya abahize abandi ikabohereza kwiga umupira hanze.”

Manafunzi yatangaje ko muri manda ye aramutse atowe yatsura umubano n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru akomeye ku buryo nibura yazarangiza manda ye yohereje hanze abana basaga 50 mu bihugu bikomeye muri Ruhago nka Espagne,Brazil,Italy mu Bwongereza n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa