Mwishinze Otan none ibagize nkuko yagize Ukraine! Dore ibitekerezo bya bakunda umupira ku kuba Muhazi United yasubiye mu cyiciro cya Kabiri
Yanditswe: Thursday 29, May 2025

Ku munsi wejo nibwo hasozwaga umwaka w’imikino 2024/2025 byumwihariko mu mupira wa maguru muri shampiyona y’u Rwanda aho hakinwaga umunsi wa 30, byari umunsi w’ibirori ku ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona ariko ku rundi ruhande hari hakiri urujijo ku ikipe izaherekeza Vision FC mu cyiciro cya kabiri
Umukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ikipe y’Amagaju FC yacakiranaga n’ikipe ya Muhazi United aho buri kipe muri izi zombi iyari gutsindwa yagombaga guhita ijya mu cyiciro cya kabiri, wari umukino wakaniwe ku mpande zombi ndetse buri wese yakubitaga agatoki ku kandi avuga ko ari we uributahane intsinzi.
Umukino waje kurangira Muhazi United itsinzwe ibitego 2-1 n’ikipe y’Amagaju FC maze bidasubirwaho Muhazi United iba isubiye mu cyiciro cya kabiri aho yamanukanye na Vision fc.
Nyuma yuko umukino urangiye ibitekerezo bitandukanye byaratanzwe ku mbuga nkoranyambaga aho abakunda Ruhago Nyarwanda bagiye bavuga icyo batekereza ku kuba iyi kipe isubiye mu cyiciro cya kabiri, Dore bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *