skol
Kigali

Myugariro Chilwell yatandukanye n’ikizungerezi bakundanaga [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 May 2022

Myugariro w’Ubwongereza na Chelsea,Ben Chilwell, yongeye gusubira kubaho nta mukunzi, nyuma yo guhagarika urukundo yari afitanye n’umunyamideli Camila Kendra wanigeze gukundana na Lewis Hamilton,.

Aba bombi bahuye bwa mbere mu mpera zumwaka ushize ubwo basangizaga urukurikirane rw’amafoto bari kumwe, yafatiwe m urugo rw’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru ku mbuga nkoranyambaga.

Ariko amakuru aravuga ko aba bombi bahagaritse umubano.

Umwe mu bahaye amakuru The Sun yagize ati: “Ben na Camila bari bamaze amezi make bakundanye nk’inzu igurumana, kandi rwose bari bishimiye gushyigikirana mu ruhame.

Chilwell yatekerezaga ko ari mwiza kandi ko amukunda cyane.

Ariko urukundo rwabo rusa nkaho rwacitse intege bakimara gutangira.

Ntibakivuga kandi baretse gukurikirana kuri Instagram."

Ben Chilwell amaze igihe kinini adakinira Chelsea kubera ikibazo gikomeye cy’imvune yagize mu mwaka ushize.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba abakinnyi 5 bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour de France ihatse andi...

Kuri uyu wa gatanu,tariki ya 1 Ukwakira 2022 nibwo irushanwa rikundwa...
30 June 2022 0

"Baduhaye akazi gakomeye"-Adil Mohamed yakuriye ingofero ikipe ya Kiyovu...

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi,yatangaje ko yanyuzwe n’imyitwarire...
30 June 2022 0

"Nishimiye ko natanze Byose"-Umunyabigwi muri Basketball Aristinde Mugabe...

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Umunyabigwi muri Basketball y’u Rwanda,...
30 June 2022 0

Sunrise FC yegukanye Igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Ikipe ya Sunrise FC yegukany Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri...
29 June 2022 0

Umukinnyi wa PSG yatewe n’ibisambo bimwiba ibintu bifite agaciro k’asaga...

Polisi iri guhiga bukware abajura bivugwa ko binjiye mu nzu ya Marco...
29 June 2022 0

Biravugwa: APR FC yamaze kumvikana na myugariro wari uhetse Rayon...

Biravugwa ko APR FC yamaze gusinyisha myugariro Niyigena wakiniraga Rayon...
29 June 2022 0