Myugariro Kyle Walker yagaragaye yasinze ari gukorakora abandi bagore
Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2023
Myugariro Kyle Walker w’Ubwongereza yagaragaye mu kabari yasinze kandi asomana n’umugore utari uwe,hanyuma afatwa amashusho.
Uyu mukinnyi wa Man City w’imyaka 32, yabyinanye n’uyu mugore w’abandi kandi afite uwo bashyingirawe nyuma yo kunywa agasinda bakagera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku cyumweru.
Uyu mukinnyi ashobora guhanwa azira imyitwarire mibi yagaragaje mu kabari.
Amashusho yabonywe n’ikinyamakuru The Sun yagaragaje uyu mukinnyi w’umupira w’umupira w’amaguru wari (…)
Myugariro Kyle Walker w’Ubwongereza yagaragaye mu kabari yasinze kandi asomana n’umugore utari uwe,hanyuma afatwa amashusho.
Uyu mukinnyi wa Man City w’imyaka 32, yabyinanye n’uyu mugore w’abandi kandi afite uwo bashyingirawe nyuma yo kunywa agasinda bakagera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku cyumweru.
Uyu mukinnyi ashobora guhanwa azira imyitwarire mibi yagaragaje mu kabari.
Amashusho yabonywe n’ikinyamakuru The Sun yagaragaje uyu mukinnyi w’umupira w’umupira w’amaguru wari wasinze yambara ubusa imbere y’abantu.
Nyuma y’iminota,uyu myugariro w’Ubwongereza na Manchester City yongeye kubikora ari imbere y’abagore babiri batandukanye.
Videwo yerekana ko uyu se w’abana bane akora ku ibere ry’umwe muri aba bakobwa arangije aranamusoma.
Umugore we Annie w’imyaka 30, ntaho agaragara muri iyo videwo.
Iyi myitwarire ya Kyle Walker yo gusomana ndetse no gukorakora abagore kandi yubatse, yaje nyuma y’uko afashije Man City gutsinda Newcastle ibitego 2-0.
Nyuma y’uyu mukino,umutoza Pep Guardiola yahise aha abakinnyi ikiruhuko cy’iminsi ibiri.
Uyu myugariro yahise agikoresha ajya muri kabari ku cyumweru ari kumwe n’abagore babiri bafite imisatsi y’umuhondo n’abandi bagabo b’inshuti ze aho yaje kugaragara yasinze saa kumi n’imwe z’umugoroba.
The Sun ivuga ko uyu mukinnyi yabyinanye n’aba bakobwa ndetse ngo imyitwarire uyu mukinnyi yagaragaje ishobora gutuma afungwa imyaka ibiri.
Ubwo uyu mukinnyi yari asohotse mu kabari,yagiye atishyuye amapawundi 250 aragaruka ananirwa kwishyura n’imashini kubera ko yari yasinze birangira inshuti ye imufashije kwishyura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *