skol
fortebet

Myugariro Luke Shaw yabwiye amagambo akomeye umutoza Jose Mourinho ukunze kumwibasira

Yanditswe: Tuesday 29, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Manchester United n’Ubwongereza,Luke Shaw,yasabye uwahoze ari umutoza we Jose Mourinho kureka kumuhangayikira no kumunenga cyane nyuma y’iminsi amwibasira mu busesenguzi bwe akora ku irushanwa rya Euro.

Sponsored Ad

Mourinho agitoza ikipe ya Manchester United,yibasiye bikomeye Luke Shaw avuga ko ubunyamwuga bwe buri hasi ndetse n’ubushake bwe bwo gutsinda buri hasi cyane.

Nyuma y’umukino Ubwongereza bwatsinzemo Czech Republic,Mourinho yafashe umwanya yibasira bikomeye uyu myugariro w’imyaka 26 avuga ko imipira y’imiterekano ye ari mibi ndetse ko no kuyigeza ku bantu ari bibi.

Uyu mukinnyi yanze kuripfana yiyama Jose Mourinho mu kiganiro yagiranye na The Guardian.Ati “Sinzi impamvu akunda kumvuga cyane.Ntabwo ntekereza ko imipira iteretse ntera ari mibi cyane nkuko yabivuze.Nateye koloneri imwe itarageze ku bantu mu gice cya kabiri cy’umukino [wa Czech Republic] ariko izindi 2 cyangwa 3 sintekereza ko yabaye mibi nkuko yabivuze.

Nibyo akwiriye gukora akazi ke.Afite ibitekerezo bye.Maze kumenyera ko amvugaho ibintu bibi gusa ariyo mpamvu mbyirengagiza.Ndabireka nkabyima amatwi.Ndajwe ishinga nibyo abatoza hano bambwira,ibyo Gareth avuga.

Afite ijwi rinini.Akunda kumvuga nkuko buri wese abibona.Ijwi ni irye afite kuvuga ibyo ashaka njye nzakomeza kwita ku bindeba.

Ntabwo nabihisha ntabwo twabanye neza.Ntekereza ko ari umutoza mwiza ariko ibyahise byarahise nicyo gihe cyo kubirenga.Narabirenze ariko we byaramunaniye.Akomeza kumvuga, ibintu mbona biteye ubwoba.Na bamwe mu basore dukinana bakunze kumbaza bati “afite ikihe kibazo?,kuki akunda kuvuga cyane.?”

Luke Shaw yavuze ko Mourinho akwiriye kureka ibyo kumuvuga no kumuhangayikira ahubwo akita ku kazi ke ko gutoza ikipe ya AS Roma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa