skol
fortebet

Myugariro Mitima yavuze kuri Al Hilal Benghazi bahanganye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 25, Sep 2023

Myugariro Mitima yavuze kuri Al Hilal Benghazi bahanganye

Sponsored Ad

skol

Myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac,yavuze ko ikipe ya Al Hilal Benghazi bamaze kuyimenya ndetse ko bizeye kuyitsinda mu mukino wo kwishyura uzaba kuwa Gatandatu.

Mitima yavuze ko bafite icyizere mu mukino wo kwishyura ko basezerera Al Hilal Bengahzi kuko kunganya nabo igitego 1-1 ari amahirwe kuri Rayon Sports, kuko yakinaga nk’ikipe iri hanze.

Ati "navuga ko atari bibi kuri twebwe, nubwo twari iwacu mu rugo ariko tubarwa nk’abasuye, navuga ko ari umusaruro mwiza kuri twe, ubwo umukino wo kwishyura ni ukwirinda kwinjizwa ubundi tukabyitwaramo neza."

Yakomeje avuga ko amakipe y’Abarabu iyo utarakina nayo uba uyatinya ariko ubu bamaze gukina, babonye imikinire yabo ku buryo bizeye ko mu mukino wo kwishyura bazawitwaramo neza.

Ati "twavuga ko tuyimenye kuko iyo utarakina n’umuntu ntabwo umutinyuka, hari ukuntu Abarabu tubatinya kuko bazi kugumana umupira, bareba ikosa ryawe mu buryo bwihuse ariko ubu ngubu twabize turabazi, abakomeye, aboroshye turizera ko tuzabatsinda."

Yashimangiye ko kuri uyu mukino babuze abafana kuko aba ari umukinnyi wabo wa 12, bizeye ko mu mukino wo kwishyura bizaba bimeze neza kurushaho.

IVOMO:ISIMBI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa