skol
fortebet

Myugariro Nyandwi Sadam yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa Musanze FC ariko wamenyekanye muri Rayon Sports, Nyandwi Sadam yaraye asezeranye imbere y’amategeko na Uwitonze Denise nyuma y’umwaka umwe amwambitse impeta.

Sponsored Ad

Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021.

Bombi bazasezerana mu idini ya Islam i Nyamirambo kwa Kadafi mu muhango uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2021.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020,nibwo Nyandwi Sadam yateye ivi yambika impeta Denise mu birori byabereye kuri Heart Land Hotel i Nyamirambo.

Nyandwi Sadam yarahiriye kubana na Denise nyuma y’imyaka isaga 5 bakundana.

Ubwo yateraga ivi,Nyandwi Sadam yatangaje ko impamvu yahisemo kuzabana n’uyu mukobwa ari uko ari mukobwa witonda kandi abona amunyuze umutima.

Yagize ati"ni umukobwa mwiza kandi witonda, igihe tumaranye nasanze ari we wambera umwunganizi kuko hari byinshi duhuje."

Nyandwi Sadam yakiniye amakipe atandukanye nka Espoir FC maze kuva muri 2017 asinyira Rayon Sports, mu Kuboza 2019 yaje kwerekeza muri Musanze FC akinira kugeza uyu munsi.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa