skol
Kigali

Myugariro Ruben Dias yatandukanye n’umukunzi we bapfa impinduka mu buzima bwabo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 September 2021

Myugariro wa Manchester City, Ruben Dias,yatandukanye n’umukunzi we bari bamaze imyaka 3 bakundana kubera ko ubuzima basigaye babamo butandukanye.

Uyu myugariro yakundanaga n’umuhanzikazi, April Ivy,ariko guhinduka k’ubuzima bwabo kwatumye badahuza bahitamo gutandukana.

Inkuru yo gutandukana kw’aba bombi yamamaye nyuma yahoo uyu myugariro w’umunya Portugal,ahagaritse gukurikira April Ivy ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukinnyi ngo ntiyongeye kubonera umwanya uyu mukunzi we nyuma y’uko yerekeje mu ikipe ya Manchester City aheruka no gukoreramo ibitangaza mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu muhanzikazi yajyanye na Ruben Dias muri UK ubwo bari bavuye mu biruhuko mu Bugereki ariko amakuru aravuga ko batandukanye.

Ibinyamakuru byo muri Portugal biri kuvuga ko aba bombi batandukanye kubera ko ubuzima babayemo busigaye butandukanye cyane.

Ruben Dias waguzwe miliyoni 64 z’amapawundi na City mu mwaka w’imikino ushize,arashinjwa kutita ku mukunzi we kuko ngo igihe kinini agiharira City nkuko ikinyamakuru Flash!kibitangaza.

Aba bombi bataratangaza ko batandukanye,batangiye urukundo rwabo mu mpera za 2018 hanyuma babishyira hanze ku bunani bwa 2019.

April Ivy, ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Mariana Goncalves,we aracyabitse amafoto y’urukundo ari kumwe na Ruben Dias harimo iyo bifotoje mu ntangiriro z’iyi mpeshyi basohokanye ahitwa Sardinia ubwo uyu mukobwa yateguraga isabukuru ye y’imyaka 22.

Uyu mukobwa yimukiye mu mujyi wa London mbere ya Guma mu rugo ya mbere ya Covid-19 kugira ngo azamure urwego rwa muzika ye hanyuma uyu Dias arahamusanga aguzwe na Manchester City imukuye muri Benfica muri Nzeri 2020.

April ufite uburanga burangaza benshi,arazwi mu muziki muri Portugal kubera indirimbo ye ‘Be Ok’ yakunzwe cyane iwabo ndetse no ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki irarebwa cyane.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamenyekanye umutoza Cristiano Ronaldo yifuza ko asimbura Solskjaer

Umutoza wa Ole Gunnar Solskjaer akomeje guhura n’igitutu kuri Old Trafford...
20 October 2021 0

"Umunya Brazil Chrismar Soares ntazatangirana Shampiyona na Rayon Sports "-...

Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Irambona Juma,yatangaje ko mu bakinnyi afite...
20 October 2021 0

FIFA yahaye igihano gikomeye Rayon Sports kubera kwambura umukinnyi...

FIFA yahaye Rayon Sports igihano cyo kutazagura abakinnyi bashya guhera...
19 October 2021 0

Umutoza Solskjaer yashwanye na rutahizamu we bapfa ibyo yamuvuzeho

Abahagarariye Marcus Rashford ntabwo bishimiye umutoza wa Manchester United...
19 October 2021 0

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 3 b’inararibonye bayinyuzemo

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka 1...
18 October 2021 0

Bakame yasinyiye Police FC yemeye kumuhemba umushahara utubutse

Umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda,Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yasinye...
18 October 2021 0