skol
fortebet

Myugariro w’Amavubi yamaze kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya AFC Tubise mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, Nirisarike Salomon yamaze kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Nirisarike w’imyaka 23, akaba amaze imyaka igera muri 5 hariya ku mugabane w’i Burayi mu igihugu cy’u Bubiligi yatangarije Ruhagoyacu ko icyo yahoze yifuza akigezeho ngo kuko kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi hari byinshi bizamufasha. Yagize ati"ni amahirwe akomeye ngize, kuko gukina inaha uri umunyafurika wishyura amafaranga y’imisoro menshi (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya AFC Tubise mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, Nirisarike Salomon yamaze kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Nirisarike w’imyaka 23, akaba amaze imyaka igera muri 5 hariya ku mugabane w’i Burayi mu igihugu cy’u Bubiligi yatangarije Ruhagoyacu ko icyo yahoze yifuza akigezeho ngo kuko kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi hari byinshi bizamufasha.

Yagize ati"ni amahirwe akomeye ngize, kuko gukina inaha uri umunyafurika wishyura amafaranga y’imisoro menshi ndetse n’ikipe yawe igatanga andi. Urabona ubundi kujya gukina mu bihugu nk’u Bwongereza, u Budage , Ubufaransa ntago byari binyoroheye kuba nabona icyongombwa cyo gukiniriyo bitewe naho nkomoka, ariko ubu bisa nibyoroshye."

Uyu musore avuga ko igikurikiyeho ari ugukora cyane akaba yabasha kwerekeza mu izindi shampiyona zikomeye ku isi kuko icyasaga n’izitizi kirangiye.

Twavuga ko ari amahirwe uyu musore agize yo kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi kuko ari igihugu gifite amateka akomeye ku isi muri ruhago, bizamufasha kwinjira byoroshye muyandi mashampiyona akomeye ku isi nko mu Bwongereza, Espagne, Ubudage n’ahandi.
Akenshi kwinjira muri shampiyona y’ibi bihugu tuvuze haruguru ntibyoroahera umuntu igihugu cye kiba kiri ku mwanya utari mwiza ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, ariko kuba abonye Ubwenegihugu bw’u Bubiligi bizamufasha byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa