skol
fortebet

Myugariro wa APR FC ari mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi witabiriye Miss Rwanda 2022 [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukundo hagati ya myugariro wa APR FC n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Niyomugabo Claude na Umutoniwase Nadia witabiriye Miss Rwanda 2020, rugeze aharyoshye, aho buri umwe muri aba adahisha amarangamutima ye.
Nadia Umutoniwase ni inkumi yamenyekanye muri sinema nyarwanda by’umwihariko muri filime yitwa ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke, ndetse yigeze guhatanira ikamba ry’ubwiza mu irushanwa rya ‘Miss Global Beauty Rwanda’.
Uyu mukobwa yarangije amashuri yisumbuye muri ‘Ecole Secondaire St Joseph le (...)

Sponsored Ad

Urukundo hagati ya myugariro wa APR FC n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Niyomugabo Claude na Umutoniwase Nadia witabiriye Miss Rwanda 2020, rugeze aharyoshye, aho buri umwe muri aba adahisha amarangamutima ye.

Nadia Umutoniwase ni inkumi yamenyekanye muri sinema nyarwanda by’umwihariko muri filime yitwa ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke, ndetse yigeze guhatanira ikamba ry’ubwiza mu irushanwa rya ‘Miss Global Beauty Rwanda’.

Uyu mukobwa yarangije amashuri yisumbuye muri ‘Ecole Secondaire St Joseph le Travailleur’, mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yatangiye kwinjira muri sinema mu 2020 ahereye muri ‘Makanika comedy’, nyuma aza kugaragara muri ‘Natacha Series’ hanyuma aza kwinjira mu ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke yatumye amenyekana cyane.

Ku rundi ruhande,Niyomugabo yinjiye muri APR FC muri 2019 avuye mu ikipe ya AS Kigali, mu myaka 2 ya mbere ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina kuko hari Mangwende, gusa ku mwaka wa 3 ubu ni we iyi kipe igenderaho, ndetse mu myaka 3 yose amazemo banatwaranye ibikombe 3 bya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa