skol
fortebet

Myugariro wa Aston Villa yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka ye yataye umuhanda

Yanditswe: Friday 03, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wo muri Premier League witwa Kourtney Hause yakoze impanuka ubwo imodoka ye yagongaga uruzitiro rw’ikigo cy’amashuri iminota mike mbere yo gutaha.
Ababyeyi bavuze ko ari "amahirwe" kuba iyi modoka y’uyu myugariro wa Aston Villa Kortney Hause nta muntu yishe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yerekezaga kuri Villa Park ku mukino ikipe ye yari igiye gukina na Manchester City ubwo iyi modoka ye ya Urus V8 ifite agaciro k’ibihumbi 200.000 by’amapawundi yarengaga umuhanda.
Abatangabuhamya bavuze (...)

Abatangabuhamya bavuze uburyo Hause yagaragaye ababaye kandi atunguwe ubwo ibintu bye byangirikiraga muri iyi modoka

Umubyeyi wari watangaye cyane, Sabbir Ahmed, ufite imyaka 43, yagize ati: “Umukobwa wanjye n’abandi bana bahagarara mu mfuruka imbere y’irembo mbere na nyuma y’ishuri.

Ni ibintu bitangaje kandi n’amahirwe ko nta muntu wishwe.

Lamborghini yirabura yataye umuhanda hatose.Buri wese yari afite ubwoba kubera ibyashoboraga kuba. Mbonye ibyangiritse natekereje ko hagomba kuba harimo imirambo.Umuntu uwo ari we wese yashoboraga gupfa. ”

Iyi Lambo yagonze uruzitiro ahitwa Aston, Birmingham, habura iminota 25 ngo abanyeshuri batahe bavuye mu mashuri uko ari atatu yo muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa