skol
fortebet

Myugariro wa Dortmund ushinjwa gukubita umugore we atwite amerewe nabi

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’Umudage Nico Schulz arashinjwa gutera imigeri mu nda uwahoze ari umukunzi we ubwo yari atwite.
Schulz, ufite imyaka 29, ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe yo muri Bundesliga, Borussia Dortmund, akurikiranyweho icyaha cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Uyu mukinnyi wahamagawe inshuro 12 agatsinda n’ibitego bibiri mu ikipe y’igihugu y’Ubudage - yahakanye aya makuru.
Dortmund yemeje ko yamenye iyi nkuru "ibabaje" ndetse ko bavuganye na Schulz.
Schulz ariko ntazahagarikwa - (...)

Schulz ariko ntazahagarikwa - ariko iyi kipe yavuze ko ifite gahunda yo gufata izindi ngamba "igihe icyo ari cyo cyose" mu gihe "bazaba bamenye byinshi".

Bild ivuga ko uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yahohoteye uwahoze ari umukunzi we muri 2020 ubwo yari atwite umukobwa we mu rwego rwo "gukuramo inda".

Nk’uko bivugwa, Schulz "yakubise umukunzi we imigeri mu nda n’ukuguru kwambaye inkweto" habura ibyumweru bibiri ngo abyare.

Ibitangazamakuru byo mu Budage byasohoye ubutumwa bugufi bwoherejwe hagati ya Schulz n’uyu wari umukunzi we aho yagize ati: "Wankubise nambaye ubusa mu nzu yanjye".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa