Myugariro Jamaal Lascelles w’imyaka 29, kapiteni wa Newcastle, yafashwe amashusho ari kurwana n’abagizi ba nabi ubwo yari avuye mu kabyiniro mu gitondo cyo ku cyumweru,tariki ya 20 Kanama.
Uyu mukinnyi wari kumwe na murumuna we,yatewe n’itsinda ry’abantu bari hagati ya batandatu n’umunani.
Abapolisi bahamagawe aho byabereye, batangiye iperereza kugira ngo bamenye impamvu z’ibi bikorwa by’urugomo, byafatiwe amashusho n’abatangabuhamya bashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Kapiteni wa Newcastle, Jamaal Lascelles, yakubiswe inkoni n’amacupa muri iyi ntambara yo mu muhanda - ndetse aba bajura "bamuteye ubwoba ko bamurasa".
Bivugwa ko aka gatsiko k’abagizi ba nabi kakomerekeje murumuna we n’uyu mukinnyi,ubwo bari bavuye mu kabyiniro ka Chinawhite i Newcastle.
Ababibonye bavuga ko ibi byatangiye ubwo umwe muri aba bagizi ba nabi yateraga inkokora mu ijosi umuvandimwe wa Lascelles w’imyaka 19.
Uyu Lascelles yahise asunika uyu mugabo hanyuma imirwano ihita itangira, nyuma y’amasaha make avuye ku mukino Newcastle yatsinzwemo igitego 1-0 na Manchester City kuri Etihad,nubwo atakoreshejwe muri uwo mukino.
Uyu mukinnyi yakubiswe icupa rya Vodka mu mutwe rirameneka ndetse yagaragaye ari guterana ibipfunsi n’aba bagizi ba nabi.
Umwe mu bari kumwe n’uyu mukinnyi nawe ngo yataye ubwenge mu gihe kingana n’iminota 10 ndetse biba ngombwa ko bamukangura.
Lascelles wari wambaye ikoti ry’icyatsi yakomeretse ku gutwi nubwo yakomeje kwirwanaho.
Uwahaye amakuru The Times yagize ati "Hari amaraso yavaga mu kanwa ka murumuna we [Lascelles].Umwe mu nshuti za Lascelles yari hasi bamukubita umugeri mu maso ata ubwenge....yamaze iminota 10.Bagerageje kumuzura ubwo Polisi yari ihageze."
Nta muntu wafunzwe nyuma y’iyo ntambara.
Uyu myugariro yageze muri Newcastle avuye muri Nottingham Forest muri 2014,ndetse bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Beşiktaş.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *