skol
fortebet

Myugariro wa Rayon Sport ashobora kujya muri Moldova kugeragezwa

Yanditswe: Sunday 14, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mitima Isaac yatumiwe mu igeragezwa mu ikipe ya Sheriff Tiraspol yo muri Moldova.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE ko yahawe ubutumire ndetse ko yatangiye gushaka ibyangombwa bimwerekeza muri Moldova, igihugu giherereye mu Burayi bw’uburasirazuba.

Yagize ati "Nibyo bampaye ubutumire bwa tariki 25 Gicurasi 2023. Natangiye gushaka ibyangombwa ngo ndebe ko najya kugerageza amahirwe."

Mitima uri gusoza amasezerano ye muri Murera, avuga ko yifuza gusubira gukina hanze y’u Rwanda. Uyu mukinnyi kandi ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino muri Rayon Sports, kuko yanahembwe nk’umukinnyi mwiza wa Mutarama 2023.

Sheriff ni ikipe y’ubukombe muri Moldova aho ikina imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’i Burayi, UEFA ya Champions League na Europa League.

Mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe yatunguranye itsinda Real Madrid bari mu itsinda rimwe muri UEFA Champions League. Ni mu gihe uyu mwaka yari mu itsinda rimwe na Manchester United muri Europa League.

Mitima Isaac yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Intare, Police FC, Rayon Sports ndetse na Sofapaka FC yo muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa