skol
fortebet

N’golo Kante yakoze ku mutima abakozi bo muri Resitora yagiye gufatiramo amafunguro

Yanditswe: Wednesday 13, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

N’golo Kante yongeye kwerekana ko ari we mukinnyi wicisha bugufi kurusha abandi muri Premier League, ubwo yasohokaga akajya gufata ifunguro rya nimugoroba muri resitora isanzwe ya Pizza Express.
Uyu mukinnyi wa Chelsea,yagiye muri iyi resitora yambaye ipantaro ya Jeans hamwe n’umupira w’umukara,yakoreye umunsi umukozi wayo ubwo bifotozanyaga amaze gufata ifunguro.
Kante yagaragaye asinya ku gitambaro cyo muri iyi resitora ndetse asuhuza abakozi.
Ikintu benshi bahurizaho nuko Kante ari umwe (...)

Sponsored Ad

N’golo Kante yongeye kwerekana ko ari we mukinnyi wicisha bugufi kurusha abandi muri Premier League, ubwo yasohokaga akajya gufata ifunguro rya nimugoroba muri resitora isanzwe ya Pizza Express.

Uyu mukinnyi wa Chelsea,yagiye muri iyi resitora yambaye ipantaro ya Jeans hamwe n’umupira w’umukara,yakoreye umunsi umukozi wayo ubwo bifotozanyaga amaze gufata ifunguro.

Kante yagaragaye asinya ku gitambaro cyo muri iyi resitora ndetse asuhuza abakozi.

Ikintu benshi bahurizaho nuko Kante ari umwe mu bakinnyi bicisha bugufi cyane ku isi nubwo yageze kuri byinshi birimo no kwegukana igikombe cy’isi.

Uyu mukinnyi wo hagati yagiye akora ibikorwa byo kwiyoroshya birimo kujya guhahira muri Asda,kuba agendera muri Mini Cooper, gutiza inzu mugenzi we bakinanaga inzu ye i Leicester no kujya mu musigiti kurebana ikiganiro Match of the Day n’abafana nyuma yo kubura gari ya moshi.

Uyu mukinnyi kandi yagize isoni zo kwifotoreza ku gikombe cy’isi ndetse yajyaga abyuka yiruka ajya mu myitozo muri Leicester mbere yo gusabwa kugura imodoka yo kujya agendamo.

Tuvuze kuri iyo modoka, Kante yigeze gutinda kugera mu myitozo muri Chelsea nyuma yo gukora impanuka y’imodoka,aho guta umutwe,yifatira amafoto n’abantu bari aho.

Kante yari amaze iminsi mu mvune ariko ubu yagarutse ndetse ari mu bakinnyi ba Chelsea bari gukora imyitozo yo kwitegura umukino wa Brentford mu mpera z’iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa