skol
fortebet

N’golo Kante yatangaje umukinnyi yifuza ko yahabwa Ballon d’Or

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi ukundwa na benshi kubera kwicisha bugufi kwe,N’golo Kante yatangaje ko yifuza ko igihembo cya Ballon d’Or gitangwa na France Football gikwiriye guhabwa umusore Kylian Mbappe cyangwa Antoine Griezmann kubera uruhare bagize mu gikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya ubwo bafashaga Ubufaransa kucyegukana.

Sponsored Ad

Kante ukina hagati mu ikipe ya Chelsea yatangaje ko afite icyizere ko iki gihembo kizatwara umwe mu bakinnyi b’Ubufaransa bitwaye neza mu gikombe cy’isi aho ku isonga yavuze Kylian Mbappe cyangwa Antoine Griezmann.

Kante yavuze ko Modric cyangwa Cristiano Ronaldo badakwiriye iki gikombe kuko batafashije ibihugu byabo kwegukana igikombe cy’isi guse yemeza ko afite icyizere ko Umufaransa umwe azacyegukana.

Yagize ati “Umuntu uzatwara Ballon d’or biragoye kumumenya ubu,kuko Luka Modric yagize umwaka mwiza gusa iki gihembo cyagakwiriye guhabwa Umufaransa kubera igikombe cy’isi.”

Mu bakinnyi 30 baherutse gutangazwa mu bahatanira Ballon d’Or barimo abafaransa 6 ndetse biravugwa ko bafite amahirwe kuko iki gihembo gitangwa n’ikinyamakuru cy’iwabo France Football.


Kante arifuza ko Ballon d’Or yahabwa Griezmann cyangwa Mbappe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa