N’golo Kante yongeye guca ibintu kubera ibyo yatangarije abamwita umwitonzi cyane
Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018
Umukinnyi wa Chelsea, N’golo Kante yatangaje ko abantu bavuga ko ariwe mukinnyi witonda ndetse w’inyangamugayo kurusha abandi ku isi ko atariko abibona kuko we abona ari umuntu usanzwe.
Kante yabwiye abanyamakuru ba Chelsea TV ko atariwe mukinnyi wicisha bugufi kurusha abandi ku isi ndetse atari we mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Premier League nkuko bamwe bakunze kubimwita.
Yagize ati “Ndi uwo ndiwe.Sinabona uko mbisobanura ariko sinjye mukinnyi witonda kurusha abandi ku isi muri ruhago cyangwa mu buzima busanzwe.Iyo ntsinze cyangwa ntsinzwe ndabyakira kuko mba nakoze ibyo ngomba gukora,ntabwo ari uko ndi umuntu mwiza ku isi.
Nkina umupira w’amaguru kandi mba nshaka ko abantu bamfata nk’umukinnyi wa ruhago.Abantu nibafate N’golo Kante nk’umukinnyi wa ruhago aho kundebera mu bindi bitari ruhago.”
Kante aherutse guca ibintu ubwo yanze ko Chelsea imushyira mu makompanyi atuma imisoro atanga igabanuka ndetse iyo atsinze niwe mukinnyi wa nyuma ugaragara mu mafoto cyangwa camera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *