skol
Kigali

Naby Keita yafashije Guinea kwihimura ku Mavubi yaherukaga kubanyagira

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 January 2022

Ikipe y’igihugu ya Guinea,Syli National yihimuye ku ikipe y’Amavubi iyatsinda ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mutarama 2022.


Guinea yari yatsinzwe n’Amavubi ibitego 3-0 ku wa Mbere, yakinnye umukino wo kuri uyu wa Kane yazanye Kapiteni wayo Naby Keïta usanzwe ukinira Liverpool yo mu Bwongereza yihagararaho itsinda Amavubi.

Guinea yafunguye amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyinjijwe na Mohamed Lamine Bayo n’umutwe ku mupira wavuye muri koruneri yatewe na Aguibou Camara.

Ku munota wa 35, José Martinez Kanté yacenze abakinnyi babiri b’Amavubi, atanga umupira kuri Naby Keïta wasigaye arebana n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, atera hasi mu nguni y’ibumoso bw’izamu,igitego cya 2 cya Guinea kiba kirabonetse.

Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Guinea yabonye koruneri yatewe neza umupira ugeze kuri Ibrahima Sorry Conté ashyiraho umutwe, ariko ku bw’amahirwe make ukurwa mu izamu na Serumogo Ally Omar wari wafunze ipoto. Igice cya mbere cyarangiye Guinea iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

Igice cya kabiri kigitangira,Amavubi yinjije mu kibuga Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Niyomugabo Claude na Ntwari Fiacre basimbuye Benedata Janvier, Nishimwe Blaise, Rutanga Eric na Ishimwe Jean Pierre.

Amavubi yakinnye neza mu gice cya kabiri, yabonye uburyo burimo imipira ibiri iteretse ku makosa yakorewe kuri Sugira Ernest, ariko abarimo Hakizimana Muhadjiri ntibayibyaza umusaruro.

Muri uyu mukino,Umutoza Mashami Vincent, yari yakoze impinduka esheshatu ku ikipe yari yakoresheje mu mukino wo ku wa mbere aho Hakizimana Muhadjiri, Usengimana Faustin, Serumogo Ally, Ruboneka Jean Bosco na Byiringiro Lague aba ari bo bongera kubanza mu kibuga.

Guinea yipimye n’u Rwanda kabiri,igomba kwerekeza muri Cameroun, aho izatangira Igikombe cya Afurika ihura na Malawi ku wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama 2022, saa Kumi n’Ebyiri.

Iki gihugu cyari kimaze icyumweru n’igice cyitoreza mu Rwanda, kiri mu Itsinda B rimwe na Sénégal, Malawi na Zimbabwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mutabazi Yves washimishije Abanyarwanda muri Volleyball yaburiwe...

Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri...
23 January 2022 0

Sadio Mane na Mo Salah bazahurira muri kamarampaka zo gushaka itike ya...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF] ryshyize hanze uko...
22 January 2022 0

AS Kigali yahagamye APR FC iyitesha umwanya wa mbere wa shampiyona

APR FC yananiwe kuguma ku mwanya wa mbere wa shampiyona nyuma yo kunganya...
22 January 2022 0

Rutahizamu w’Umunya Brazil wari utegerejwe na Rayon Sports ntakiyikiniye

Umunya Brazil Christmar Soares wari wasinyiye Rayon Sports mu minsi ishize...
22 January 2022 0

Priyanka Chopra wamenyekanye mu gukina ibihinde yibarutse umwana we wa...

Icyamamare mu gukina filimi by’umwihariko z’Igihinde [Priyanka Chopra]...
22 January 2022 0

Hatangajwe igihombo gikomeye Cristiano Ronaldo azahura nacyo United...

Nk’uko amakuru abitangaza ngo umushahara wa Cristiano Ronaldo uzagabanukaho...
22 January 2022 0