skol
fortebet

Nadal yatangaje ikimuhangayikisha iyo agiye gukina Wimbledon

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Umunya Espagne w’icyamamare mu gukina Tennis Rafael Nadal yatangarije abanyamakuru ko ikimuhangayikisha iyo agiye gukina irushanwa rya Wimbledon ari ivi rye rihorana ikibazo ku buryo aba yiteze kuba yakongera akavunika.
Uyu musore wa kabiri ku isi mu bafite ibikombe bikuru bikinirwa buri mwaka muri Tennis (grand slams) 15, yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga ku bijyanye n’ingamba azanye muri iri rushanwa aheruka gutwara mu mwaka wa 2010.
Yagize ati “Nibyo imvune yo mu ivi (...)

Yagize ati “Nibyo imvune yo mu ivi nagize muri Wimbledon ya 2012 yari ikomeye
cyane ku buryo gukina neza Wimbledon bingora.Nzareba uko ivi ryanjye rizaba rimeze kuko gukinira ku bibuga bikomeye nka Wimbledon ntibinyorohera.

Kuva yavunika mu mwaka wa 2012 ntarabasha kurenga icyiciro cya kabiri aho amaze gusezererwa n’abakinnyi babarizwa mu myanya y’inyuma y’ijana inshuro 3 zose.

Nyuma yo gutsinda umukino we w’icyiciro cya mbere mu irushanwa rya Wimbledon ku munsi w’ejo taliki ya 03 Nyakanga aho yatsinze umunya Australia John Millman amaseti 3-0 (6-1 6-3 6-2.),Nadal yatangaje ko yumva ivi rye rimeze neza kandi yiteguye gukomeza kwitwara neza cyane cyane mu cyiciro gikurikira aho azahura n’umunyamerika Donald Young.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa