skol
fortebet

"Nakwemera gupfa kubera Lionel Messi"-Umunyezamu Martinez

Yanditswe: Tuesday 20, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Argentina,Emiliano Martinez,yavuze ko kubera urukundo akunda kapiteni we Lionel Messi ndetse ko yakwemera gupfa ariko uyu mukinnyi uri mu ba mbere mu mateka ya ruhago agatsinda.

Sponsored Ad

Umunyezamu Emiliano Martinez,urindira ikipe ya Aston Villa yavuze ko gutwara Copa America 2021 byamushimishije cyane kuko yahoraga afite inzozi zo gukinana na Lionel Messi ndetse no gutwarana nawe igikombe bikaba byararangiye abigezeho.

Argentina yatsinze Brazil ku mukino wa Copa America iheruka igitego 1-0 cya Angel di Maria,yegukana iki gikombe yaherukaga muri 1993 ariko iki gikombe cyabaye umwihariko kuko aricyo cya mbere Lionel Messi yahesheje Argentina.

Martinez avuga ko ari nkaho yakoze ku bicu kubera ko yagize uruhare runini mu guhesha Argentina iki gikombe by’umwihariko ku kazi gakomeye yakoze muri ½ ubwo yakuragamo Penaliti 3 zasezereye Colombia.

Martinez yabwiye abanyamakuru ati “Mwavuze ko yatumye [Messi] abakinnyi bishima cyane kandi nanjye ndimo nubwo ndi Umunyezamu.Nakifuje gukinana nawe buri mukino muri shampiyona kuko naba umunyezamu mwiza.Nifuza kumuha ubuzima bwanjye.Nifuza gupfa kubwe.”

Uyu munyezamu yavuze ko gukinana na Messi bigira buri mukinnyi wese igihangange aho yakoresheje urugero rwa filimi y’abayapani ya Dragon Ball Z.Yavuze ko yari Vegeta ukina muri iyo filimi ariko amaze gukinana na Messi yahindutse nk’intwari muri yo Super Saiyan.

Uretse Martinez,Rodrigo de Paul bakinana nawe yavuze uburyo gukinana na Messi biha buri wese imbaraga zo kumurwanira.Ati “Ari Kapiteni wawe,uhobora kujya ku rugamba kumurwanira aramutse abigusabye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa