Nantes FC yakoze benshi ku mutima kubera umwanzuro yafashe nyuma yo kuboneka k’umurambo w’umukinnyi Emiliano Sala
Yanditswe: Friday 08, Feb 2019
Ikipe ya Nantes FC yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa,yamaze gutangaza ko yabitse nimero 9 yambarwaga na Emiliano Sala waguye mu mpanuka y’indege ubwo yerekezaga mu ikipe yari yamuguze ya Cardiff.
Ku munsi w’ejo taliki ya 07 Mutarama 2019 nibwo habonetse umurambo wa Emiliano Sala wapfiriye mu ndege yari imuvanye mu mujyi wa Nantes imwerekeje mu wa Cardiff mu ijoro ryo kuwa 21 Mutarama 2019.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Nantes FC yari amazemo imyaka 3 ayoboye ba rutahizamu bwatangaje ko nimero 9 yabitswe itazongera kwambarwa ukundi mu rwego rwo guha icyubahiro uyu rutahizamu w’imyaka 28 wakomokaga muri Argentina.
Nantes FC yagize iti “Emiliano Sala azahora mu banyabigwi ba Nantes FC ndetse nimero 19 yambaye yabitswe ntizongera gukoreshwa ukundi.”
Ku munsi w’ejo nibwo ikipe yashakishaga indege yarimo Emiliano Sala n’umushoferi yabonye umubiri mu bisigazwa by’indege bawupimye basanga n’umurambo wa Sala.


Ibitekerezo
He was so young.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma abahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Imana ubwayo niyo igusaba kuyishaka ukiriho muli Zefaniya 2 umurongo wa 3,kugirango uzarokoke ku munsi wa nyuma. Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.