"Ndakora ibishoboka byose nsinde Manchester City niyo byansaba kugwa mu kibuga"-Neymar Jr
Yanditswe: Tuesday 04, May 2021
Rutahizamu Neymar Jr yarahiye ko arakora ibishoboka byose uyu munsi agatsinda Manchester City kugira ngo Paris Saint-Germain igere ku mukino wa nyuma wa Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Neymar Jr witwaye nabi cyane mu mukino ubanza batsinzwemo na City I Paris ibitego 2-1,yavuze ko niyo byamusaba kugwa mu kibuga yabyemera ariko agatsinda uyu mukino PSG ikagera ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Mauricio Pochettino irasabwa gutsinda ibitego birenze 2 Manchester City ku kibuga Etihad Stadium kugira ngo igere ku mukino wa nyuma wa Champions League.
Neymar Jr uri mu bakinnyi igenderaho,yavuze ko iri joro arakora akantu kuko ngo yiteguye gukora ibishoboka byose agatsinda uyu mukino.
Yagize ati “Dufite umukino ukomeye na Manchester City ariko tugomba kwizera,tutitaye ku byo imibare idusaba kugira ngo dukomeze ku mukino wa nyuma.
Buri mufana wa PSG agomba kutwizera kandi nanjye mfite icyizere.Ninjye uri imbere,ninjye ndwanyi iyoboye izindi muri uru rugamba.
Ndakora ibishoboka byose kugira ngo tugere ku mukino wa nyuma nubwo byansaba kugwa mu kibuga.”
Ntabwo ari ubwa mbere Neymar Jr yaba akoze ibitangaza muri Champions League kuko benshi bibuka uko yigeze gufasha FC Barcelona gutsinda PSG yari yabatsinze ibitego 4-0 mu mukino ubanza hanyuma mu wo kwishyura bagatsinda 6-1.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *