Ikipe ya AS Kigali yongeye kwisubiza umwanya wa mbere wa shampiyona,nyuma yo gutsinda ikipe ya Espoir FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona AZAM Rwanda Premier League.
Ibifashijwemo na Ndarusanze Jean Claude watsindaga igitego cya 10 muri Shampiyona na Jimmy Mbaraga uhagaze neza muri iyi minsi,AS Kigali yihereranye Espoir FC iyitsinda ibitego 2-0 kuri stade ya Kigali.
AS Kigali yihoreye neza kuri Espoir yayubikiriye ku mbehe yayo I Rusizi mu mikino ibanza ya shampiyona ikayitsinda ibitego 2-1.
AS Kigali ihise yongera kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 41 aho irusha inota rimwe APR FC ya kabiri yo yatsinze ibitego 2-1 Bugesera FC, mu mukino yafashijwe n’umunyezamu wayo.
Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 35 inganya na Kiyovu Sports,gusa ifite imikino 2 y’ibirarane irimo uwo izakina na AS KIgali na Police FC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *