skol
fortebet

Ndatimana yavuze ku byo kugaruka muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore Ndatimana Robert uri mu biganiro n’ikipe ya Bugesera yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports ari inzozi ze kandi ko yizeye ko umunsi umwe azabigeraho.
Uyu musore warangije amasezerano n’ikipe ya Police uyu mwaka mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umuryango yadutangarije byinshi ku bijyanye n’ibihe bibi yagize uyu mwaka ndetse aboneraho kudutangariza ingamba afite mu mwaka w’imikino utaha.
Yagize ati “Nibyo uyu mwaka w’imikino ntabwo wagenze neza nagizemo (...)

Sponsored Ad

Umusore Ndatimana Robert uri mu biganiro n’ikipe ya Bugesera yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports ari inzozi ze kandi ko yizeye ko umunsi umwe azabigeraho.

Uyu musore warangije amasezerano n’ikipe ya Police uyu mwaka mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umuryango yadutangarije byinshi ku bijyanye n’ibihe bibi yagize uyu mwaka ndetse aboneraho kudutangariza ingamba afite mu mwaka w’imikino utaha.

Yagize ati “Nibyo uyu mwaka w’imikino ntabwo wagenze neza nagizemo imvune ngira n’ibindi bibazo byo gufungwa gusa n’ibintu bibaho mu mupira w’amaguru.Nizeye ko umwaka utaha uzagenda neza nk’uko mbyifuza”.

Twamubajije ku makuru amaze iminsi avugwa ko yaba yaramaze gusinyira ikipe ya Bugesera atubwira ko bamaze kumvikana gusa hari ibyo bakiganira ku buryo mu minsi iri imbere bizaba byarangiye.

Yagize ati “ Yego twarunvikanye ariko ntibirarangira neza gusa bishobora kurangira vuba aha.Tuzabibatangariza nibirangira”.

Mu minsi ishize nibwo humvikanye amakuru yavugaga ko uyu musore yaba yarasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kongera kugaruka gukinira iyi kipe, gusa uyu musore yadutangarije ko ayo makuru ari ibihuha gusa yemeza ko nawe akunda ikipe ya Rayon Sports kandi yifuza kuzayigarukamo.

Yagize ati “Ibyo uko wabyumvise nanjye niko nabyumvise gusa kugaruka ko nzagaruka kuko Rayon Sports nyifata nko mu rugo.”

Uyu musore yavuye muri Ryon Sports yerekeza muri Polic FC yari amazemo imyaka 2 aho kugeza kuri ubu bitaramenyekana ikipe azakinira umwaka utaha.

Ibitekerezo

  • Nagende akaze umwitozo ubundi agaruke murugo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa