skol
fortebet

Ndayizeye Jimmy yongereye amasezerano muri Espoir FC biha amahirwe menshi Casa yo gutoza Mukura

Yanditswe: Friday 07, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi taliki ya 07 Nyakanga nibwo hateganyijwe gutoranywa umutoza ugomba gutoza Mukura VS aho havugwaga abatoza 2 Casa Mbungo Andre utoza Sunrise na Jimmy Ndayizeye wari umaze umwaka atoza Espoir none amakuru agera ku Umuryango aravuga ko uyu Ndayizeye yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri Espoir Fc.
Ubwo Umuryango uheruka kuganira ni uyu Murundi Ndayizeye yawutangarije ko imiryango ifunguye ku makipe yose gusa uwo bazavugana neza ariwe azakorera none birangiye Espoir FC (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi taliki ya 07 Nyakanga nibwo hateganyijwe gutoranywa umutoza ugomba gutoza Mukura VS aho havugwaga abatoza 2 Casa Mbungo Andre utoza Sunrise na Jimmy Ndayizeye wari umaze umwaka atoza Espoir none amakuru agera ku Umuryango aravuga ko uyu Ndayizeye yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri Espoir Fc.

Ubwo Umuryango uheruka kuganira ni uyu Murundi Ndayizeye yawutangarije ko imiryango ifunguye ku makipe yose gusa uwo bazavugana neza ariwe azakorera none birangiye Espoir FC yari asanzwe atoza imugumanye nk’uko amakuru dukesha Ruhagoyacu abitangaza.

Kuri uyu wa gatanu nibwo biteganyijwe ko ikipe ya Mukura VS iraza kwerekana umutoza mushya ugiye kuyitoza nkuko baherutse kubitangaza aho bavuze ko kubera urugendo rwa perezida wa Mukura hanze y’u Rwanda bitari gushoboka ko bashyiraho umutoza none kugeza magingo aya akaba yaramaze kugera mu Rwanda aho ndetse araza kugira uruhare mu gushyiraho umutoza usimbura Ivan Minnaert uherutse kuva muri iyi kipe.

Ikigaragara ni uko kongera amasezerano kwa Jimmy Ndayizeye byahaye amahirwe yose umutoza Casa Mbungo Andre yo gufata iyi kipe ku buryo nta gihindutse mu masaha make ari imbere araza gutangazwa ko ariwe mutoza mushya wa Mukura VS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa