skol
fortebet

Ndi umwana wa Cristiano birahagije, ntabwo nkeneye kuzagira akazi nkora ninkura

Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Alana Martina umukobwa wa Cristiano Ronaldo w’imyaka 8 ya mavuko yatangaje ko yumva adakeneye kuzagira icyo akora mu hazaza naba mukuru ndetse ko icyo ashaka ari ukujya yibera mu rugo gusa. Ibi uyu mwana wa Cristiano Ronaldo yabitangaje muri filime mbarankuru y’uruhererekane (docuseries) yitwa Soy Georgina ikaba ari filime ya Mama we Georgina Rodriguez kuri ubu igeze ku gice cyayo cya gatatu.

Sponsored Ad

Mu mashusho yasohotse ya bimwe mu bizaba biri muri iyi filime ni agace gafite amasegonda 31 aho Alana umwana w’umukobvwa wa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodruiguez aho abarimo aganira na se Cristiano maze Cristiano akamubaza ati “ Ese urashaka kuzaba iki nukura? Uyu mukobwa adatindiganyije yahise amusubiza ati “ Ntacyo , Ntacyo. Njye nzajya mba nibereye mu rugo gusa.

Iki gisubizo cyatunguye se Cristiano Ronaldo wahise asubiza uyu mwana we ati “ Oya mukunzi, ugomba kuzagira icyo ukora” umwana we yongera kumusubiza ati “Ariko se ubundi ni iki nzakora ? ntabwo nzi icyo nzakora. Cristiano mu kumusubiza yamubwiye ko “ yaba umukinnyikazi wa filime , maze uyu mwana we ahita amubwira ko bitakunda mu ijwi riranguruye ati “Oya oya” Cristiano yakomeje kumuganiriza maze amubwira ko ashobora kuba utunganya ama filime akaba yakorera ikigo cya Netflix maze Alana umukobwa wa Cristiano ahita asimbukira mu birere ati “ Yego, yego ndashaka kuzakora ako kazi”

Amagambo yuyu mukobwa wa Cristiano yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ibintu bitandukanye aho bamwe bavuga ko abana ba Cristiano kuri uyu munsi yabahaye ubuzima bwiza mu buryo bushoboka bwose bitandukanye n’ubuzima bwa gitindi we yakuriyemo, gusa abandi bagasaba Cristiano kujya abwira abana be ubuzima bugoye yakuriyemo hato batazirara bakumva ko ibyo yagezeho byizanye.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 40 ya mavuko kuri ubu ni umukinnyi wa Al Nassr yo mu bwami bwa Saudi arabia akaba kandi ari umubyeyi w’abana batanu, aribo : Cristiano Ronaldo Junior, Eva Maria, Mateo Ronaldo, Alana Martina, Bella ndetse na Angel (Witabye Imana avuka)

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa