skol
fortebet

Ndikumana Danny yahamagawe mu Mvubi nyuma yo kwigaragaza mu mikino ya EAPCCO

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwandikiye u Burundi rusaba ko Ndikumana Danny ukinira Rukinzo FC yakemererwa kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu, Amavubi, akaba yanifashishwa mu mukino izakina na Mozambique.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2023, nibwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda FERWAFA, ryandikiye iryo mu Burundi, FFB, risaba uburenganzira bwemerera Ndikumana kugaragara ku mukino u Rwanda ruri gutegura wa Mozambique.

Ibaruwa yanditswe n’Umunyamabanga wa FERWAFA w’agateganyo, Karangwa Jules, isaba uyu mukinnyi kuza mu myiteguro y’uyu mukino mu gihe cy’iminsi 20.

Igira iti “Twishimiye kubandikira iyi baruwa tubasaba kurekura umukinnyi wavuzwe uri gukinira Rukinzo FC kugeza ubu ibarizwa mu Ishirahamwe muyoboye. Tuzishimira kuzamuhabwa kuva tariki ya 30 kugeza 19 Kamena 2023.”

Ndikumana Danny wari mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ya Rukinzo FC mu mikino yahuje Polisi zo mu Karere “EAPCCO” yagaragaje ubuhanga budasanzwe ndetse akaba yarahise ahakura abafana benshi bitewe n’imikinire ye.

Uyu musore nyuma yo kumenyekana ko afite inkomoko mu Rwanda, byatangiye guhwihwiswa ko yifuzwa na APR FC, gusa yavuze ko nta byinshi yabivugaho, ahubwo yitsa ku kuba afite indoto zo gukinira u Rwanda.

Ati "Mama ni umunyarwanda, ndamutse nkiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda byaba ari amahirwe akomeye kuri njye, ndabyifuza."

Amavubi ari kwitegura kwakira Mozambique tariki 18 Kamena 2023 mu mukino bitaramenyekana aho uzabera kuko u Rwanda rutarasubizwa niba Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa