Ndizeye Samuel niwe mukinnyi mwiza w’ukwezi gushize muri Rayon Sports
Yanditswe: Saturday 26, Nov 2022

Myugariro akaba na visi kapiteni wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel niwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi ku Ukwakira,ahigitse Mussa Esenu na Willy Essombe Onana
Yahembewe mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 muri ’Camp Kigali’ aho SKOL yerekanira imikino y’igikombe cy’Isi hazwi nka ’Fan Village’.
Ndizeye yatwaye iki gihembo ahigitse Mussa Esenu na Willy Essombe Onana bari bagihataniye.
Mu ijambo rye nyuma yo kwakira ibihembo,Ndizeye yavuze ko yishimiye igihembo ndetse (...)
Myugariro akaba na visi kapiteni wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel niwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi ku Ukwakira,ahigitse Mussa Esenu na Willy Essombe Onana
Yahembewe mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 muri ’Camp Kigali’ aho SKOL yerekanira imikino y’igikombe cy’Isi hazwi nka ’Fan Village’.
Ndizeye yatwaye iki gihembo ahigitse Mussa Esenu na Willy Essombe Onana bari bagihataniye.
Mu ijambo rye nyuma yo kwakira ibihembo,Ndizeye yavuze ko yishimiye igihembo ndetse ko azakomeza gukora cyane.
Yagize ati "Ndishimye ndashimira abana bantoye, ibanga ntarindi ni ugukora cyane no kugira ikinyabupfura."
Ndizeye yahawe igihembo giherekejwe n’ibahasha y’ibihumbi 100 Frw, igikapu cya Skol, ndetse n’imyambaro y’ikipe.
Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo hazasohoka abakinnyi bazahatanira igihembo cy’ukwezi ku Ugushyingo.
Ibihembo by’umukinnyi mwiza w’ukwezi byaherukaga gutangwa muri Rayon sports mu mwaka wa 2018-2019 ubwo byatangwaga na March Generation Fan Club.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *