skol
fortebet

"Ndumva mbabaye"-Robert Lewandowski avuga uko yakiriye kudahabwa Ballon d’Or

Yanditswe: Tuesday 07, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Bayern Munich,Robert Lewandowski,yahishuye ko afite agahinda nyuma yo kutegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka yatwawe na Lionel Messi ukinira PSG.
Lionel Messi yegukanye igihembo cya 7 cya Ballon d’or kitavuzweho rumwe kuko uretse gutwara Copa America ntiyagize umwaka mwiza muri FC Barcelona.
Irushanwa hagati ya Lewandowski na Messi ryari ryegereye cyane,gusa byarangiye Messi ariwe wongeye gutorwa.
Abatoza benshi, abakinnyi ndetse n’abafana bumva ko Lewandowski ariwe wari ukwiye (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Bayern Munich,Robert Lewandowski,yahishuye ko afite agahinda nyuma yo kutegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka yatwawe na Lionel Messi ukinira PSG.

Lionel Messi yegukanye igihembo cya 7 cya Ballon d’or kitavuzweho rumwe kuko uretse gutwara Copa America ntiyagize umwaka mwiza muri FC Barcelona.

Irushanwa hagati ya Lewandowski na Messi ryari ryegereye cyane,gusa byarangiye Messi ariwe wongeye gutorwa.

Abatoza benshi, abakinnyi ndetse n’abafana bumva ko Lewandowski ariwe wari ukwiye Ballon d’or imbere ya Lionel Messi.

Lewandowski ubwo yaganiraga na Kanale Sportowym,yatangaje ko yababajwe no kubura igihembo cya Ballon d’or 2021 cyahawe Lionel Messi.

Ati"Numvise mbabaye. Sinshobora kubihakana. Sinshobora kuvuga ko nishimye, ku rundi ruhande. Mfite umubabaro.

Guhangana bya hafi cyane na Messi, birumvikana ko nubaha uko akina n’ibyo yagezeho. Gusa kuba narashoboye guhangana na we binyereka urwego nashoboye kugeraho. "

Uyu rutahizamu ukomoka muri Polonye yatangiye neza umwaka w’imikino nkuko yasoje uwashize aho amaze gutsinda ibitego 16 mu mikino 14 yakinnye muri Bundesliga.

Robert Lewandowski akomeje kwitwara neza, ashobora kuba mu bahatanira igihembo cya Ballon d’or umwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa