Nemanja Matic wahoze akinira ikipe ya Manchester United yatangaje ko Jadon Sancho na Paul Pogba bakundaga kurakaza bagenzi babo kuko bahoraga bakererwa mu myitozo.
Pogba yagarutse kuri Old Trafford ku giciro cya miliyoni 89 z’ama pound mu mwaka wa 2016, ariko ntiyigeze abasha kwigaragaza nkuko yabigenje muri Juventus mu myaka ine yari yabanje maze asubira muri iyi kipe yo muri Serie A umwaka ushize.
Hagati aho, Sancho yahagaritswe mu ikipe ya mbere i Old Trafford nyuma yo gushwana cyane na Erik Ten Hag mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ndetse yiteguye kuva muri United muri Mutarama cyangwa shampiyona irangiye.
Matic w’imyaka 35 yageze muri United avuye muri Chelsea muri 2017 ariko yagaragaje itandukaniro riri hagati y’aya makipe yombi.
Aganira na YuPlanet yagize ati "Muri Chelsea abakinnyi bose bari abanyamwuga,bubahirizaga igihe kandi ntibigeze bakererwa mu myitozo ariko muri Manchester United, byabaga hafi buri munsi”.
Mu bakinnyi bahoraga bakererwa harimo Paul Pogba, Jadon Sancho n’abandi bakinnyi bake.
Abandi basigaye twahageraga ku gihe twararakaye cyane ku buryo twafashe icyemezo cyo gushyiraho komite ishinzwe imyitwarire y’imbere mu ikipe,mba perezida wayo.
Nashyize urupapuro hejuru ku rukuta aho nandikaga amazina y’abantu bahageze batinze. Mu mwaka umwe w’imikino, twakusanyije amapound 75.000 y’amande. ”
Matic yavuze ko bapanze ko ayo mafaranga bazayasohokamo ariko Covid ituma batabasha kujya kuyishimamo.
Matic yerekeje muri AS Roma avuye muri United muri 2022 nyuma yo kwitwara neza mu kibuga hagati mu myaka yamaze mu Bwongereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *