Kuri uyu wa Kabiri hakinwaga imikino y’umunsi wa 5 mu matsinda ya Champions League aho ikipe ya Newcastle yari yatsindiye PSG mu rugo yahanishwaga penaliti itavugwaho rumwe.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 8 w’inyongera zashyizwe kuri 90,Newcastle yari ifite igitego 1-0 bwa PSG gusa Dembele yakase umupira mu rubuga rw’amahina akubita ku gituza cya myugariroTino Livramento uhita uzamuka umukora ku kuboko.
Abakinnyi ba PSG bahise buzura ku musifuzi basaba penaliti biba ngombwa ko hitabazwa VAR.
Mu busanzwe,benshi mu bakurikira ruhago bazi ko iyo umupira ukubise ku mubiri w’umukinnyi hanyuma ukamukora ku kuboko hadatangwa penaliti kuko nta bushake buba bwabayeho ngo agarure uwo mupira.
Kuri iyi nshuro,iri tegeko ryirengegijwe umusifuzi Szymon Marciniak yemeza penaliti nubwo yanagiye kureba VAR akabibona neza.
Iyo Penaliti yatanzwe yatumye Mbappe yishyurira igitego PSG,birangira umukino ari igitego 1-1.
Umutoza wa Newcastle, Eddie Howe, ntabwo yishimiye iki cyemezo.
Ati: "Sinatekerezaga ko ari penaliti."
"Icyo utakwirengagiza kuri ariya mashusho yisubiragamo n’uburyo umupira wihutaga. Wabanje kumukubita ku gituza. Niyo umukubita ku kuboko mbere,nabwo ntiyari kuba penaliti kuko yari awegereye cyane. A
Ntabwo aba ari penaliti iyo umupira ukubise igituza mbere hanyuma ugakubita ukuboko kwari hasi. Ntabwo nemerewe kubivuga cyane. Sinshobora kuvuga ibitekerezo byanjye bindimo
"Ntekereza ko umusifuzi yari yagize umukino mwiza kugeza kuri kiriya cyemezo. Yari mwiza."
Uretse Howe,abarimo Alan Shearer wayikiniye n’abandi bahoze mu mupira barakajwe n’iriya penaliti yahawe PSG ndetse bavuga ko VAR ari igisebo ku mupira w’amaguru.
Intsinzi ya Newcastle yari kuyifasha kujya mu mwanya mwiza mu itsinda ryayo rya F.
Ariko kunganya kwayo bivuze ko kugirango ikomeze muri 1/16, igomba gutsinda AC Milan mu mukino wa nyuma wo mu matsinda kandi ikizera ko Borussia Dortmund idatsindwa na PSG.
Icyakora,Alexander Isak yari yatsindiye Newcastle igitego mu gice cya mbere ndetse uyu mukino iyo bawutsinda amahirwe yo gukomeza yari kwiyongera.
Newcastle izaba yakiriye AC Milan mu gihe Borussia Dortmund yamaze kubona itike izaba yakiriye PSG.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri,ikipe ya RB Leipzig yatunguye Manchester City mu gice cya mbere iyitsindira ku kibuga cyayo cya Etihad Stadium ibitego 2-0 mu gice cya mbere cy’umukino .Ibitego byose byatsinzwe na Lois Openda.
Mu gice cya kabiri ariko,ibintu byahindutse abakinnyi ba City barigaragara,bishyura ibitego byombi.
Ku munota wa 55,Erling Haaland yishyuye icya mbere ahawe umupira na Phi Foden,hanyuma Foden yishyura igitego cya kabiri ubwo yaherezwaga umupira na Josko Gvardiol ari mu rubuga rw’amahina agahita awushyira mu izamu.
Julian Alvarez Alvarez niwe washegeshe Leipzig kuko mu minota y’inyongera yatsinze igitego cya gatatu cya Manchester City, ihita ishimangira kugera muri ⅛ ariyo iyoboye itsinda G.
Amakipe yamaze kubona itike muri UEFA Champions League:RB Leipzig,Dortmund,Bayern Munich,Atlético Madrid,Real Madrid,Barcelona,Real Sociedad ,Lazio,Inter,Man City.
Imikino yabaye
Young Boys 2-0 Crevna Zvezda
Feyenoord 1-3 Atletico Madrid
FC Barcelone 2-1 FC Porto
AC Milan 1-3 Borussia Dortmund
Shakhtar Donetsk 1-0 Antwerp
Lazio 2-0 Celtic
Man City 3-2 RB Leipzig
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Ugushyingo
Galatasaray vs Manchester United
Sevilla vs PSV
Bayern Munich vs FC Copenhagen
Arsenal vs Lens
Braga vs Union Berlin
Real Madrid vs Napoli
Benfica vs Inter Milan
Real Sociedad vs Salzburg
Penaliti yahawe Mbappe yateje impaka mu bakunzi ba ruhago
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *