Neymar Jr agiye kubyara umwana wa gatatu ku mugore wa gatatu utandukanye
Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2024
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Brazil bibitangaza ,ngo Neymar Jr yiteguye kubyara ku nshuro ya gatatu,ku bagore batandukanye.
Urubuga rw’umunyamakuru Leo Dias rwo muri Brazil ruvuga ko uyu bagiye kubyarana ari umunyamideli utwite inda y’amezi atatu.
Ruvuga ko amakuru yo gutwita yatunguye uyu musore w’imyaka 31, kuri ubu arimo kureba uko yakira imvune yagize akabagwa ivi,biteganijwe ko atazakina Copa America y’uyu mwaka.
Urundi rubuga rw’imyidagaduro rwiswe Segue A Cami, rwashyize ahagaragara inkuru bivugwa ko yashyizwe ahagaragara n’umuntu ukomeye witwa Jamile Alima iherekejwe n’amafoto y’umukobwa wa Neymar w’ibyumweru bitandatu Marie, agira ati: “Umwana mwiza.
“Ugiye kubona umuvandimwe muto kuri papa Ney.Azabaakurusha umwaka gusa. ”
Uyu munyamakuru yanze gutanga ibisobanuro mu nyandiko ya kabiri, ariko umunyamakuru uzwi cyane wa showbiz, Leo Dias, yavuze ko yemeje amakuru yo gutwita.
Urubuga rwe rw’imyidagaduro rwatangaje uyu munsi ngo: “Neymar agiye kuba umubyeyi ku nshuro ya gatatu.
“Ugiye kumubyarira ni umunyamideli wo muri Brazil utwite inda y’amezi atatu.
Yatwite mu gihe bakoranaga imibonanp mpuzabitsina,mu gihe uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru arimo gukira imvune yo mu ivi.
Hari impungenge z’ubuzima bwa nyina w’umwana, uherutse kuvurwa. Inda yaratunguranye, ariko barakundana. "
Kugeza ubu nta gisubizo cyatanzwe na Neymar. Uwahoze ari umukunzi we, Bruna Biancardi,babyaranye umukobwa witwa Mavie, yemeje ko we n’uyu mukinnyi mpuzamahanga batakiri kumwe, mu mpera z’Ugushyingo 2023.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *