skol
fortebet

Reba uko Neymar Jr yigeze kujya mu myitozo y’ikipe y’igihugu ari muri Kajugujugu ye ihenze cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 11, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Neymar yigeze kuvugwa cyane hirya no hinoku isi muri 2019 nyuma yo kugera mu myitozo y’ikipe y’igihugu ya Brazil ari muri kajugujugu ye ihenze cyane.
Ubwo abakinnyi ba Brazil bageraga ku kibuga cy’imyitozo bamwe batwaye imodoka zabo zihenze baguze Iburayi, icyo gihe,uyu Neymar yageze ku kibuga cy’imyitozo aparika hagati kajugujugu ye ya Mercedes igura miliyoni 12 $.
Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain ntabwo ajya asiba kugaragaza udushya kuko yitabiriye iyi myitozo muri kajugujugu ye bwite (...)

Sponsored Ad

Neymar yigeze kuvugwa cyane hirya no hinoku isi muri 2019 nyuma yo kugera mu myitozo y’ikipe y’igihugu ya Brazil ari muri kajugujugu ye ihenze cyane.

Ubwo abakinnyi ba Brazil bageraga ku kibuga cy’imyitozo bamwe batwaye imodoka zabo zihenze baguze Iburayi, icyo gihe,uyu Neymar yageze ku kibuga cy’imyitozo aparika hagati kajugujugu ye ya Mercedes igura miliyoni 12 $.

Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain ntabwo ajya asiba kugaragaza udushya kuko yitabiriye iyi myitozo muri kajugujugu ye bwite ya Mercedes,yasize irangi ryirabura rya Batman cyane ko ariyo ntwari irenze [superhero] akunda cyane.

Nk’uko Diario AS ibitangaza, ngo iyi kajugujugu ya Airbus H-145 yo muri Brazil y’uyu rutahizamu w’imyaka 27 y’amavuko ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera ku icumi (batarimo pilote cyangwa abo bafatanya gutwara, mu nzira).

Iyi ndege yagenewe gukoreshwa n’abasivili ndetse no gushyigikira serivisi zubuvuzi n’ubutabazi.

Ikinyamakuru cyo muri Espagne cyavuze ko igiciro cy’ubu bwoko bwa kajugujugu kigura amayero agera kuri miliyoni 13, bityo rero ntibitangaje kuba Neymar yahisemo kubyerekana mu buryo budasanzwe.

Icyo gihe, Neymar ntabwo yari wenyine muri iyo ndege kuko ngo yari kumwe na Thiago Silva na Dani Alves bari kwitegura imikino ya gicuti bakinnye na Qatar na Honduras.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa