skol
fortebet

Neymar Jr yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu ya Brazil

Yanditswe: Monday 11, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku cyumweru, icyamamare mu mupira w’amaguru muri Brazil, Neymar, yatangaje ko Igikombe cy’isi 2022 kizaba icya nyuma kuko "adafite imbaraga zo gukomeza gukina umupira wamaguru ku rwego rwo hejuru".

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 29 yabwiye DAZN ati: "Ndatekereza ko kizaba igikombe cyanjye cya nyuma."

"Nzagikina nk’icya nyuma kuko simbizi niba nzakomeza kugira imbaraga zo mu mutwe zo kwihanganira umupira w’amaguru."

Neymar wakinnye ibikombe bibiri by’isi kandi akaba ari n’umukinnyi wa kabiri watsindiye ibitego byinshi igihugu cye nyuma ya Pele, azaba afite imyaka 34 mu gihe Igikombe cy’isi cya 2026 kizaba gikinwa.

Iki cyamamare cya Paris Saint-Germain cyongeyeho kiti: "Nzakora ibishoboka byose kugira ngo njye mu gikombe cy’isi 2022 mpagaze neza kandi nzakora ibishoboka byose kugira ngo ntsindire igihugu cyanjye, kugira ngo ngere ku nzozi zanjye zikomeye kuva nkiri muto".

Neymar yakinnye igikombe cyisi 2014 ku butaka bw’iwabo atsinda ibitego bine.

Icyakora, yaje kuvunika umugongo mbere yuko Brazil inyagirwa ibitego 7-1 n’Ubudage muri kimwe cya kabiri.

Nyuma y’imyaka ine, mu Burusiya, Brazil yakuweho n’Ububiligi muri kimwe cya kane.

Kugeza ubu,amarushanwa mpuzamahanga uyu mukinnyi yegukanye arimo igikombe cya Confederations 2013 ndetse n’umudari wa zahabu mu mikino Olempike yabereye i Rio mu 2016.

Imvune yatumye Neymar Jr ava muri Copa America 2019 Brazil yegukanye ndetse no muri 2021 Argentina yabatsinze ku mukino wa nyuma.

Brazil isa nk’iyamaze kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022,kizabera muri Qatar,kuko imaze gutsinda imikino y’amajonjora yose uko ari icyenda mu karere ka Amerika y’Amajyepfo kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa